KWA NYIRANGARAMA :Miss Kalimpinya yitwaye neza mu marushanywa y′imodoka yitwa NYIRANGARAMA RALLY
Miss Kalimpinya Queen yitwaye neza mu marushwana y’amasiganywa y’imodoka yitwa NYIRANGARAMA RALLY akaba yayitabiriye ari umushoferi mukuru.
Abanyarwanda, n′Abarundi nibo bitabiriye Isiganywa ry’Imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Rally’ ryakiniwe ku nshuro ya gatatu, mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kamena 2023.
Nyirangarama Rally itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka mu Rwanda ‘Rwanda Automobile Club.
Uduce tubiri twa mbere tw’isiganwa twakiniwe i Shyorongi ku ntera y’ibilometero 16.2, hakurikireho utundi tubiri kuri Base na Tare ku ntera y’ibilometero 8,8 na 9,8. Iyi mihanda yombi ni yo izakinirwamo uduce tubiri dusoza, ariko aka nyuma kagizwe n’ibilometero 5,7.
Ababaye aba mbere akaba ari Abarundi,Abakabiri akaba Ari Umunyarwandakazi Miss Kalimpinya ,bakaba bahembwe na Sina Gérard.
Umuterankunga mukuru Sina Gérard akaba yavuzeko yishimiye ko iri rushanywa ryitabiriwe n′Abanyarwanda benshi.
Ati:"Byanshimishije kuko iri rushanywa ryari Made in Rwanda nkaba nshishikariza Urubyiruko kwitabira siporo kuko yabateza imbere ."
Yakomeje anasaba Urubyiruko gutera ikirenge mucye bo bakazajya bategura Rally muburyo burenze Kandi akaba asaba abana bose ba Tare kwiga bakamenya gusoma kuko bizabafasha gukora siporo muburyo bw′ikoranabuhanga ndetse no guteza igihugu imbere .
Ku nshuro yayo ya mbere, mu 2019, yegukanywe na Giancarlo Davite wakinanaga na Yan Demester.
Gakwaya Claude na Mugabo Claude baherukaga kwegukana Nyirangarama Rally 2022.
0 Comments