U Rwanda rufite gahunda yo kongera abaforomo mu myaka itanu

Minisiteri w’Ubuzima iravuga ko mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’imitangire ya serivisi z’ubuzima zigezwa mu baturarwanda n’abarugana, mu myaka itanu (5) iri imbere u Rwanda rufite gahunda yo kuba rwarongereye umubare w’abaforomo, aho abazaba bari mu mavuriro atandukanye mu gihugu bazaba bakubye inshuro enye (4) abasanzwe bahari ubu.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yateguwe n’umuryango MSH, ufite intego y’ubufatanye bw’ibihugu mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga hongerwa n’umubare wabo.

Ni inama mpuzamahanga iteraniye mu Rwanda, aho abayitabiye biganjyemo imiryango mpuzamahanga n’inzobere mu by’ubuzima zaturutse mu bihugu bigera kuri 20 byo ku isi, bakaba bari kurebera hamwe uko ibihugu byafatanya mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga hongerwa n’umubare wabo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko k’ubufatanye n’umuryango wubaka ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima MSH, u Rwanda rugiye kongera umubare w’abaforomo mu myaka itanu bakikuba inshuro enye ugereranije n’abasanzwe bahari, ibi ngo bikazakorwa binyuze mu kubongerera ubumenyi.

Yagize ati: "Igishya kirimo ni uko tumaze iminsi tuganira na MSH uburyo twakomeza gukorana mu myaka itanu iri imbere bijyanye n’ibyihutirwa mu rwego rw’ubuzima, hari ibyo tumze igihe dutegura cyane cyane kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima benshi nibura tukabakuba nk’inshuro enye zishobora no kurenga, MSH rero nubundi nabo bari bafite muri gahunda zabo gushyira imbere kwigisha abantu by’igihe kirekire, uku rero niho turi guhuriza nabo ku kintu cya mbere natwe dufite by’umwihariko nk’igihugu."

Mme Marian Went Worth umuyobozi mukuru w’umuryango MSH ku isi, avuga ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda nyuma yo gusanga ari igihugu ntangarugero mu iterambere rya Serivisi z’ubuzima.

Yagize ati: "Twateraniye mu Rwanda kubera ko ari ahantu heza byoroha kuhagera, ni igihugu cyubatse inzego z’ubuzima bigaragara ko zitera imbere, rwateye imbere mu bintu byinshi, isi ishobora kuza kuhigira birimo n’urwego rw’ubuzima turi kuganiraho, ikibazo cy’abakozi bacye muri uru rwego n’abakozi badahagije dushaka guhangana na byo, biri rusange si umwihariko w’u Rwanda."

Dr Anitha Asiimwe, umuyobozi w’umushinga USAID Ireme uterwa inkunga n’umuryango MSH, avuga ko kubaka abakozi no kongera ubushobozi mu nzego zo kwa muganga ari iby’ibanze bashyize imbere.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yerekana ko mu mwaka wa 1994, mu Rwanda habarurwaga abaforomo batageze kuri 400, ariko uyu mubare waje kwiyongera aho kugeza mu mwaka wa 2023, habarurwaga abarenga 1000, aba kandi nibo bita kuri miliyoni zisaga 13 z’Abanyarwanda, mu gihe iyi gahunda yo kubongera yagerwaho ijana ku ijama urwanda ruzaba rufite abaforomo bagera ku 4000 mu myaka itanu iri imbere.

0 Comments
Leave a Comment