Kigali Leading TSS yohereje abanyeshuri 11 kwiga muri Kaminuza yo muri Mauritius

Ubuyobozi bwa Kigali Leading TVET Technical Secondary School bwatangije umwaka w’amashuri kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023 banaherekeza abanyeshuri 11 bagiye gukomeza amasoma ya Kaminuza mu gihugu cya Mauritius.

Mu gikorwa cy’itangira ry’umwaka w’Amashuri cyahuriranye n’igikorwa cyo guherekeza abanyeshuri 11 bize imyuga itandukanye bagiye kwiga mu gihugu cya Mauritius bahawe buruse na Kigali Leading TSS bamwe mu banyeshuri bavuga ko bashimira Kigali Leading TSS n’intego bafite mu guteza imbere igihugu.

Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development agiye gukomeza amashuri mu bijyanye na Business avuga ko yishimiye kwiga mu mahanga kuko bizamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane tugiye gukomeza kwiga mu mahanga ngo turebe ko twagira icyo twitezaho imbere ndetse n’igihugu cyacu. Iyo wiga ibintu ukunze biragutunga kandi bikakugeza aho ushaka hose.”

Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS avuga ko bafite umwihariko wo gushyira imbere kuvuga indimi mpuzamahanga no gukorana n’abafatanyabikorwa.

Agira ati “Mu by’ukuri hano hanze hari amashuri menshi yigisha TVET ariko umwihariko wa Kigali Leading TSS ni uko dufite abarimu beza cyane b’intangarugero kandi bafite ubumenyi babyize. Icya kabiri dushyira imbere ni uko abana babasha kuvuga indimi mpuzamahanga, icya gatatu abana bacu mu bizamini bya Leta baratsinda 100% icya kane ni uko tukorana n’abandi bafatanyabikorwa ntabwo twakora turi ishuri gusa niba twigisha ikintu nihe umwana wacu azimenyereza umwuga, nihe umwana wacu azabona akazi, niba twigisha segonderi nihe azakomereza Kaminuza akabona buruse. Si n’abo ngabo bo muri Mauritius gusa dufite n’abandi b’abanya Canada n’abahorandi abo nabo tugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire kugirango tujye tuboherereza abanyeshuri,Kandi vubaha turasurwa nabaturutse Canada.”

Kigali Leading TSS yatangiye mu 2013 ifite amashami y’Ubukanishi bw’imodoka, Amahoteli n’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Hamaze gusohoka abanyeshuri barenga 3400 muri abo bose 78,6% bafite akazi. Abanyeshuri bamaze kujya muri Mauritius bose ni 130 abamaze kurangirizayo amasomo ni 119.

 Umuyobozi mukuru wungirije wa Kigali Leading TSS
Umuyobozi mukuru wungirije wa Kigali Leading TSS
Amran Maboyi Umuyobozi mukuru wa Kigali Leading TSS
Amran Maboyi Umuyobozi mukuru wa Kigali Leading TSS
Ahamed Katamara Umuyobozi mukuru wungirije wa Kigali Leading TSS
Ahamed Katamara Umuyobozi mukuru wungirije wa Kigali Leading TSS
Tuyizere Alphonse Umuyobozi wa Kigali Leading TSS
Tuyizere Alphonse Umuyobozi wa Kigali Leading TSS
 Uwase Favour umwe mu banyeshuri bazerekeza muri Mauritius
Uwase Favour umwe mu banyeshuri bazerekeza muri Mauritius
Abanyeshuri ba Leading TSS basusurukije ababyeyi bari bitabiriye ibirori
Abanyeshuri ba Leading TSS basusurukije ababyeyi bari bitabiriye ibirori
0 Comments
Leave a Comment