Abaryamana bahuje ibitsina barihanangiriza ababita "Abatiganyi"

bibiliya Yanga Urunuka Ubutinganyi Ariko Ntishyigikira Abahohotera Abatingana

abaryamana Bahuje Ibitsina Mu Rwanda Baramagana Ababita ‘abatinganyi’, Bakavuga Ko Kubita Iri Zina Ari Ukubandagaza No Guhonyora Uburenganzira Bwabo Bwo Kubavangura N’abandi Bantu Basanzwe.

ubushakashatsi Bwakozwe Na Never Again Rwanda Muri 2014 Bwagaragaje Ko 38% By’abaryamana Bahuje Ibitsina Bahura N’ibibazo Mu Buzima Bwabo Bwa Buri Munsi Byo Kwimwa Serivisi Zitandukanye Harimo N’iz’ubuvuzi Kubera Imyitwarire Yabo Itakirwa N’abo Bagana.

ubu Bushakashatsi Bwanagaragaje Ko Abanyarwanda 2% Mu Babajijwe Bumva Ko Abaryamana Bahuje Igitsina Ari Uburenganzira Bwabo, Naho 40% Mu Babajijwe Bagaragaza Ko Aba Bantu Bakwiye Kubibuzwa.

abaryamana Bahuje Ibitsina Basa Nk’abamagana Ibyo Bita Akarengane Ko Kutakirwa N’umuryango Nyarwanda, Bavuga Ko Batishimira Kwitwa ‘abatinganyi’.

mu Biganiro Byahuje Komisiyo Y’uburenganzira Bwa Muntu N’ishyirahamwe Ry’abaryamana Bahuje Ibitsina, Germain Muhire Wari Uhagarariye Iri Shyirahamwe Avuga Ko Uburenganzira Bwabo Buhungabanywa Mu Buryo Butandukanye Burimo No Kubahimba Amazina.

ati “ Iyo Uvuze Ngo Ni Ugutinga Ni Ikibazo. Udatinga Ni Nde? Hari Uburyo Dukoramo Imibonano Mpuzabitsina, Ariko Si Ugutinga. Kuko Sinumva Udatinga We Icyo Akora.”

germain Na Bagenzi Be Batabasha Kugaragaza Ijambo Ry’ikinyarwanda Ryajya Rikoreshwa, Bavuga Ko Uwifuza Kubavuga Yajya Akoresha Lgbt (lesbian Gay Bisexual Transgender Intersexual/abaryamana Bahuje Ibitsina).

germain Uhagarariye Ishyirahamwe Ry’abaryamana Bahuje Ibitsina Avuga Ko Hari N’uburenganzira Bamburwa Burimo Ubwo Kwivuza, Akavuga Ko Iyo Bagiye Kwivuza Abaganga Babaseka Bakabafata Nk’abaciye Inka Amabere Kandi Nabo Atari Bo Bahisemo Kuba Uku.

agaragaza Zimwe Mu Mbogamizi Bahura Nazo, Yagize Ati « Ubu Ntidusaba Gushyingirwa Nk’uko Abandi Bantu Bashyingirwa Kuko Ni Urugendo, Turasaba Uburenganzira Busanzwe Nko Kuvurwa. Nkaba Lgbt Turifuza Kugira Uburenganzira Nk’ubw’abandi Banyarwanda, Abantu Bakumva Ko Natwe Turi Abantu Nkabo.”

umuyobozi Ushinzwe Gahunda Mu Muryango Never Again Rwanda, Eric Mahoro Avuga Ko Mu Mategeko Agenga Uburenganzira Bwa Muntu, Aba Lgbt (abo Bita Abatinganyi) Nabo Bafite Uburenganzi Nk’ubw’abandi, Akavuga Ko Nta Muntu Ugomba Kubahohotera Ngo Kuko Baryamana N’abo Bahuje Ibitsina.

ati ” Kuba Baryamana Bahuje Ibitsina Si Ikibazo Nk’uko Mu Mategeko Y’u Rwanda Nta Hantu Na Hamwe Handitse Ko Bagomba Kubuzwa Uburenganzira.“

komisiyo Y’uburenganzira Bwa Muntu Ivuga Ko Aba Bantu Baryamana Bahuje Ibitsina Bahura N’ihohoterwa Kuko Uburenganzira Bwabo Budatandukanye N’ubw’abandi Bantu Basanzwe.

0 Comments
Leave a Comment