Bugesera :Umugabo yakubiswe bikomeye nyuma yo gufatwa asambanya Umugore wabandi
Umugabo wo mu Karere ka Bugesera yafatiwe mu rugo rw’undi mugabo ari kumusambanyiriza umugore, baramukubita kugeza ubwo bamukomerekeje mu mutwe no mu mbamvu.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, ahagana saa 21h00′ z’ijoro mu Mudugudu wa Mataba, mu Kagari ka Nyabagendwa, mu Murenge wa Rilima, akarere ka Bugesera.
Amakuru avuga ko uwo mugore afitanye umwana umwe n’umugabo we, ahagana Saa Tatu nibwo ngo uwo mugabo w’umwinjira yinjiye muri urwo rugo atangira gusambana n’uwo mugore basa n’abasanganywe nk’uko abaturage babivuga.
Umugabo wo muri urwo rugo ngo yari amaze igihe abikeka ndetse ngo yari yaranashyizeho ingenza ari nazo zamuhaye amakuru ko iwe hinjiye undi mugabo. Ngo yahise akora ku bavandimwe be babiri bahita baza babafatira mu cyuho bakiri gusambana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebazungu Euphrem, yabwiye IGIHE ko koko uwo mugabo yafatiwe mu rugo rwa bandi, akaza kuhakubitirwa kugeza akomeretse.
Ati “Ayo makuru niyo, uwo mugabo yagiye gusambana mu rugo rw’abandi, nyiri urugo babimubwiye azana n’abavandimwe be babiri bararwana baza kumukomeretsa mu mutwe no mu mbavu, nyiri urugo nawe yaje gukomereka ho gato.”
Gitifu Sebazungu yakomeje avuga ko nyuma y’iyi mirwano inzego z’umutekano zahise zihagera, uyu mugabo wakubiswe cyane ndetse akanakomeretswa ajyanwa kwa Muganga, mu gihe umugabo n’umugore ndetse n’abandi bavandimwe babiri ba nyiri urugo bose bahise bashyikirizwa RIB, kugira ngo ikurikirane nisanga harimo ibyaha ababikoze babihanirwe.
Uyu muyobozi yasabye abaturage cyane cyane abagabo n’abagore kubana bubaha amasezerano bagiranye yaba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, bakirinda gucana inyuma kuko ngo byabakururira indwara zirimo Sida n’izindi nyinshi.
0 Comments