Kigali:Nyuma yo gushora miliyoni 5 muri Betting agahomba yahise yiyahura
Umusore uvugwaho gushora mu mikino y′amahirwe (Betting) yiyahuye asimbutse mu igorofa ya Kane agwa hasi arapfa .
Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Kabiri umusore bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kuribwa Miliyoni Eshanu z′Amafaranga y′u Rwanda mu mukino w′amahirwe yasimbutse mu igorofa ya Kane agwa hasi ahita apfa .
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu gitondo cy′uyu munsi . Amakuru avuga ko uwo musore ufite imyaka 32 yasimbutse avuye mu igorofa ya Kane .
Biravugwa ko yiyahuye kubera ko yari amaze kuribwa amafaranga Miliyoni eshanu mu mikino y’amahirwe ibizwi nka betting.
0 Comments