Karongi:Karongi:RSB na MINICOM bahuguye Abayobozi b′ibigo ku kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri

Mu Karere ka Karongi mu ntara y′Iburengerazuba , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzirange (RSB) cyakomerejeyo ubukangurambaga ku nshuro ya kane bwo kwigisha abagira uruhare mu ruhererakane nyongeragaciro ku bategura n’abagurira abanyeshuri ibiribwa barira ku mashuri saa sita.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 02 Ugushyingo 2024, bukorwa higishwa abarimo muri urwo ruhererekane nk’abahinzi, abatunganya ibiribwa, abari mu Nzego z’ibanze babihaha n’abandi batanga ibyo biribwa.

RSB irimo gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP).

Umukozi w’shami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirange muri RSB Ndahimana Jérôme, yavuze ko ubwo bukangurambaga bugamije kwibutsa abagaburira abanyeshuri ko kwimakaza ubuziranenge ari ingenzi mu kubungabunga amagara yavo ndetse n’imyigire izira uburwayi buterwa n’imirire idahwitse. 

Yagize ati: “Iki gikorwa gitekerezwaho byari byaragaragaye ko hari ibibazo by’ibiryo bitekwa bigateza uburwayi abana ku mashuri, biturutse ku biribwa biba byarateguwe bitujuje ubuziranenge.

Gutegurwa ni ukuva bikuwe mu mirima, gusarurwa, kubihunika, ababyongerera agaciro ababihaha, ababitegura mu gikoni cy’ishuri ndetse buriya n’abanyeshuri babirya, abo bose bagira uruhare mu ihame ry’ubuziranenge ry’ibibagaburirwa.”

Ndahimana avuga ko kwimakaza ubuziranenge ku biribwa bigaburiwa abanyeshuri bibagirira akamaro karimo kuba bahorana ubuzima bwiza bakiga neza. 

Manishimwe Celestine,Umuyobozi w′i Kigo cy’Ishuri Ribanza rya Gashubi,mu Murenge wa Gitesi w’Akarere ka Karongi, ahamya ko ayo mahurwa yari akenewe cyane.

Yagize ati: “Mu kubika ibiribwa, twajyaga twakira ibiribwa ntitubashe gucunga neza ngo turebe ko ibiryo twakiriye byujuje ubuziranenge. Batubwiye ngo tugomba kujya tubanza tukareba niba twakiriye ibyo gutekera abana byujuje ubuziranenge, tukareba itariki yanditse y’igihe byakorewe n’igihe bizarangiriza igihe, bishobora gutera uburwayi biturutse kuri bya biryo twakiriye bitujuje ubuzirange”.

Akaba yakomeje agaragaza ko bafite imbogamizi z′igikono batekeramo gifite ibikoresho bishaje kuko cyubatswe kera na PAM.

Nyandwi Joseph,Umuyobozi uyobora Ishuri ribanza rya Mubazi mu Murenge wa Rubengera, yavuze ko bakajije ingamba mu gutsura ubuziranenge bw’ibiribwa ariko no guhabwa aya mahugurwa byabongereye imbaraga bakaba biteguye gukora uko bashobora ngo abana bagabirirwe ibyujuje ubuzirange.

Akaba yakomeje agaragaza ko ibikoresho byo mu gikoni ari bicye bituma bateka inshuro ebyiri bitewe ma Muvelo nke.bikaba ari imbogamizi zo gutuma abanyeshuri batabonera kugihe ifunguro rya saa sita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w′agateganyo w′Akarere Karongi Karongi Narangwe Celestine Liliane, yavuze ko iyo gahunda ari nziza kuko izakemura ibibazo biri mu mashuri.

Yagize ati: “ Iyi gahunda y’ubukangurambaga yerekeranye no kurya ibyujuje ubuziranenge mu bigo by’abashuri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu karere kacu imeze neza kuko nko kukigendanye n′amazi ibigo by′amashuri byo mu karere kacu bikoresha amazi meza kandi naho ataragera turi gukora ibishoboka byose ngo biyabone ,kugira ngo dukomeze ingamba z′ubuziranenge mu mirire y′abana ku ishuri."

Yakomeje avuga ko ikibazo cy′ibikoresho bicye byo mugikoni bari kugikurikirana bafatanyije na MINEDUC .

Mu karere ka Karongi Uko abanyeshuri bagiye biyongera ahanini kubera itangizwa rya School feeding mu mashuri mu kwezi kwa 08/2023:

2022/2023: Abanyeshuri 124,322

2023/2024:Abanyeshuri 125, 485 

2024/2025: Abanyeshuri 130, 844 

Kugeza ubu abanyeshuri bagenerwa ifunguro ku mashuri ni miliyoni 4 bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu bigo bya Leta n’ibifashwa ku bw’amasezerano.

Nyandwi Joseph umuyobozi wa GS Mubazi
Nyandwi Joseph umuyobozi wa GS Mubazi
0 Comments
Leave a Comment