Kigali:Komisiyo y′Abepisikopi y′Ubutabera n′Amahoro itangije ku mugaragaro Ubukangurambaga bw′Itegeko ryo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside buzamara iminsi itatu

 

Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Minisiteri y’Ubutabera bari kumwe n’izindi nzego zitandukanye batangije ubukangurambaga ku itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ubukangurambaga bwabimburiwe n’amahugurwa yagenewe, abakozi b’iyi komisiyo ndetse n’abanyamakuru.

Ni amahugurwa yatangiye taliki 4 Werurwe  azasozwa 6 Werurwe 2024 akaba ari kubera i Kigali mu Rwanda.

Anastase Nabahire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kurushaho gusobanukirwa neza uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakareka gushaka kugoreka amateka bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, aho usanga bamwe mu bakora ibyo byaha bashaka kuyisanisha n’ibindi byaha by’intambara kandi atari byo.

Yagize ati: “Tumaze kubona biriya byaha binyuranye, ni byiza ko mu biganiro binyuranye mugirana n’abandi bakirisitu aho muri n’abo muzahugura haba itandukaniro rigaragara, hagati y’icyaha cya Jenoside, hagati y’ibyaha byibasiye inyoko muntu no hagati y’ibyaha by’intambara, kugira ngo abantu ntibajye babavanga, ni byiza ko nyuma yo kureba uburemere bw’ibi byaha, kwigisha ibintu bibi biroroshye kurusha ibyiza, niyo mpamvu n’ingamba zikwiye gutekerezwaho cyane”.

Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda

Yagize ati: “Iyo abantu bashyize hamwe ntakibananira, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni icyaha gikomeye, ni ibyago bikomeye byagwiriye igihugu cyacu n’isi yose muri rusange, Jenoside ni icyaha kitareba igihugu kimwe gusa ahubwo kireba abantu muri rusange……”.

Akomeza avuga ko Jenoside aho ikomoka ari ku bitekerezo bibi bigeza abantu mu gushyira mu bikorwa ikibi, haba haratangiye ingengabitekerezo, ikaba mu gihe cy’igikorwa kandi ikazanakurikira igikorwa, iyo ibitekerezo bititaweho ngo bigororwe biganisha abantu ahabi, ariko iyo ibitekerezo byitaweho hakabaho inyigisho nzima hakaba guhozaho abantu ntibashobora gushyira mu bikorwa icyo batatekereje, rero abantu iyo batekereje neza bakora neza, batekereza nabi bagakora nabi, aya mahugurwa ari muri urwo rwego rwo kudufasha gutekereza neza, kuvana muri twe ikibi cyane cyane kijyana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhakana ko yabayeho, guhakana no gupfobya.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere Mboneragihugu nayo ishimira abateguye aya mahugurwa ikavuga ko azaba umusaruro mwiza ndetse by’umwihariko ku rubyiruko. 

Karambizi Olivier Umusesenguzi ushinzwe gukumira ihakana rya Jenoside muri Minubumwe asaba ababyeyi gushira ingufi nyinshi mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigisha urubyiruko.

Avuga ko hari n’abana bavukiye hanze batanazi iby’ingangabitekerezo ariko bakabishyirwamo n’ababyeyi babo cyangwa abo bafitanye isano.

Asoza avuga ko Minubumwe ikomeje Kandi izakomeza gukora ibikorwa byayo byo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo inasaba abitabiriye aya mahugurwa ko bayifasha mur’icyo gikorwa.

Ubukangurambaga ku itegeko ryo kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bwateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro, bwabimburiwe n’amahugurwa yitabiriwe n’abakozi b’iyi komisiyo ndetse n’abanyamakuru, aho aya mahugurwa biteganyijwe ko azamara iminsi itatu, nyuma ubukangurambaga bugakomereza mu turere twose tw’igihugu guhera ku itariki ya 11 Werurwe 2024, bikazakorwa ku bufatanye bw’iyi komisiyo n’inzego za Leta zitandukanye zirimo MINUBUMWE, MINALOC, MINIJUST, NPPA na RIB. 

 

 

 

 

 

 

Umunyamabanga Mukuru w'Inama Nkuru y'Abepisikopi mu Rwanda Padil Kayisabe Vedaste
Umunyamabanga Mukuru w'Inama Nkuru y'Abepisikopi mu Rwanda Padil Kayisabe Vedaste
Umusesenguzi ushinzwe gukumira ihakana rya Genocide Karambizi Oleg Olivier
Umusesenguzi ushinzwe gukumira ihakana rya Genocide Karambizi Oleg Olivier
0 Comments
Leave a Comment