Gicumbi:Yagiye kuvoma ahita apfirayo

Umusore witwa Bizimana Jean Damascène yasanzwe yapfiriye mu gishanga cy’ahitwa Mukadogo, aho yari yatumwe na se wabo kuvoma amazi.

Byabereye mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Mutete ku gicamunsi cyo ku wa 14 Ugushyingo mu 2023.

Urupfu rwa Bizimana rwamenyekanye ubwo se wabo wari wamutumye amazi, yabonye atinze ajya kumwirebera agezeyo asanga aryamye hasi yapfuye.

Ababibonye babwiye IGIHE ko uyu musore ashobora kuba yari afite uburwayi bw’Igicuri. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete Mwanafunzi Déogratias Yavuze ko umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma.

Ati “Yego byabaye ejo ku wa 14, bamusanze yapfuye ariko bikekwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, gusa RIB yahageze ngo ikore iperereza , umurambo wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.”

Yasabye abaturage kutajya bakoresha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe batizeye neza aho babatumye.

 

 

0 Comments
Leave a Comment