Gasabo:Abagabo babiri bafatiwe mucyuho bakwirakwiza urumogi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho abagabo babiri mu karere ka Gasabo, aho bari bagiye gukwirakwiza mu baturage ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Abo bagabo barimo ufite imyaka 47 y’amavuko n’undi ufite imyaka 41, bafatanywe ikilo kimwe (1kg) cy’urumogi rudatotoye n’udupfunyika twarwo 220, mu mudugudu wa Cyanamo, akagari ka Kabuga II, mu murenge wa Rusororo, mu karere ka Gasabo, ahagana ku isaha ya saa 18h00′ z’umugoroba ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati”Abaturage bo mu mudugudu wa Cyanamo, batanze amakuru bavuga y’uko hari abantu babiri bafite urumogi barimo gushakira abakiriya, ubwo abapolisi bahageraga babafatira mu cyuho buri umwe afite agafuka karimo urumogi, bahita batabwa muri yombi.”
Abo bagabo bamaze gufatwa bemereye Polisi ko urwo rumogi ari urwo bari bavuye kurangura mu murenge wa Fumbwe wo mu Karere ka Rwamagana, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo.
SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, aboneraho kongera gukangurira urubyiruko kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora imirimo yemewe itabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.
Yagize ati”Urubyiruko rukwiye kumva ko rutagomba gushukwa no kubona amafaranga batavunikiye, akomoka ku byaha birimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi binyuranyije n’amategeko, birengagije ko barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere bakubaka ejo hazaza heza habo, kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’ubuyobozi.”
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga na bo muri ibyo bikorwa.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
0 Comments