Rwamagana :Mu ngamba zo gushakisha intama zazimiye

 

kuri Uyu Wa Gatanu Tariki 25/8/2023 Mu Karere Ka Rwamagana Habereye Inama Nyunguranabitekerezo Igamije Guteza Imbere Umurimo Mur’aka Karere Aho Abayitabiriye Bakomoje Ku Rubyiruko Rungana Na 34,5% Rufatwa Nk’intama Zazimiye.

urubyiruko Rungana Na 34,5% Rukaba Rutagaragara Ku Isoko Ry’umurimo Ntirube No Mu Ishuri Aho Bamwe Mu Babyeyi Twaganiriye Bavuga Ko Gukemura Ikibazo Cy’uru Rubyiruko Ari Umukoro W’ababyeyi N’ubuyobozi Muri Rusange.

nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco Ni Umucuruzi Akaba N’umuturage Muri Rwamagana, Avuga Ko Hakwiye Kubaho Aubufatanye Hagati Y’abikorera N’ubuyobozi Kugira Ngo Iki Kibazo Cy’uru Rubyiruko Rudafite Akazi Rukaba Rutazwi N’aho Ruherereye Gikemuke.

uwase Aline Umuturage Mu Karere Ka Rwamagana

agira Ati:”turacyafite Ikibazo Mu Rubyiruko Rudafite Imirimo Aho Hari N’abatayifite Batanayishaka, Batagaragara No Mu Mashuri Ntibagaragare No Mu Bari Mu Mahugurwa Icyo Kibazo Kirahari, Icyo Twasaba Nuko Imiryango,leta N’abandi Bantu Bafasha Aba Bana Kujya Mu Mashuri Bakiteza Imbere”.

uwamahoro Angelique Nawe Ni Umuturage Uturuka Mu Murenge Wa Fumbwe Mu Karere Ka Rwamagana Akaba Akora Akazi Ko Kudoda Imyenda Nubwo Ubu Ari Umushomeri Kubera Ko Imashini Ye Yapfuye, Agira Ati:” Nge Nk’umubyeyi Numva Uru Rubyiruko Rwazimiye Rwashakishwa Abatarize Bagashyirwa Mu Mashuri Y’imyuga Abafite Ubushobozi Bwo Kwiga Kaminuza Bagafashwa Kuyikomeza Maze Barangiza Bakazajya Ku Isoko Ry’umurimo Naabo Bagakora”.

 

-uwamahoro Angelique Uturuka Mu Murenge Wa Fumbwe Mu Karere Ka Rwamagana.

asoza Agira Ati:”uruhare Rw’umubyeyi Mur’iki Gikorwa Nugutanga Umusanzu Wabo Mu Gushaka Aba Bana Bakajya Mu Mashuri Y’imyuga Bakiga Kugira Ngo Nabo Babashe Kwiteza Imbere, Abatagira Ababyeyi Leta Ikabashaka Bagashyirwa Mu Miryango Abandi Batagira Imiryango Bakubakirwa Amazu Nabo Bakaba Mu Miryango Ariko Nabo (urubyiruko) Bagashyiramo Uruhare Rwabo Rwo Kutitinya Bagashakisha Imirimo”.

ku Ruhande Rw’ubuyobozi Bw’akarere Ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Agira Ati:”abo Twise Intama Zazimiye Ni Bariya B’urubyiruko Bagera Kuri 34,5% Batari Mu Mirimo Batari Mu Ishuri, Navuga Ngo Abo Ngabo Ni Abarangaye, Nibo Tugiye Kwitaho Cyane No Gukurikirana Tukavuga Ngo Aba Bantu Bari Hehe? Ese Aho Ntibirirwa Bicaye Mu Rugo Gusa Wenda Bakina Amakarita, Ntibirirwa Bicaye Ku Muhanda Gusa Barangaye Bareba Imodoka Zihita Kandi Ari Urubyiruko Rufite Imbaraga Zo Kubaka Igihugu? Abo Rero Nibo Tugiye Kwitaho Ku Buryo Bw’umwihariko No Kubashakisha Kugira Ngo Tubajyane Cyane Cyane Mu Myuga Kuko Niho Bashobora Kwiga Igihe Gito Kandi Bakabona Ikibatunga”.

uyu Muyobozi Avuga Ko Ku Bw’amahirwe Mu Karere Ka Rwamagana Basinyanye Amasezerano N’ibigo Bitandukanye By’amashuri Y’imyuga (iprc) Ku Buryo Aba Bana Bazazana Ikayi N’ikaramu Hanyuma Ubuyobozi Bwo Bukabakorera Ubuvugizi Bakigira Ubuntu.

kugeza Ubu Ubushakashatsi Bwakozwe N’ikigo Cy’ibarurishamibare Mu Rwanda Mu Mwaka Wa 2022 Bugaragaza Ko Akarere Ka Rwamagana Gatuwe N’abaturage 483 953 Muri Bo Abakora Akaba Ari 153947 Bangana Na 54% Naho Abadafite Akazi Bakaba Ari 30188 Bangana Na 46% Aha Kakaba Harimo Na 34,5% Bafatwa Nk’intama Zazimiye Kubera Ko Badafite Akazi, Bakaba Batiga Ntibabe No Mu Mahugurwa Aho Bashobora Kuba Ari Abakora Uburaya, Ubujura Cyangwa Bakaba Ari Inzezerezi.

iyi Nama Ikaba Yarateguwe N’akarere Ka Rwamagana Ku Bufatanye Na Minisiteri Y’abakozi Ba Leta N’umurimo Mu Rwanda Ikaba Yahuje Abikorera, Abacuruzi N’abakora Indi Mirimo Inyuranye Mur’aka Karere Hagamije Gusubiza Ikibazo Cy’ubushomeri Dore Ko Mu Karere Ka Rwamagana Igipimo Cy’ubushomeri Kiri Kuri 19,6% Aho Buri Mwaka Bigendanye N’imihigo Y’akarere Hahangwa Imirimo Mishya Iri Hagati Y’ibihumbi 5 N’ibihumbi 6.

 

 

 

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab
0 Comments
Leave a Comment