Kayonza:Abaturage barasabwa kubungabunga ibidukikije kuko ari isoko y′ubuzima bwiza
Ibidukikije bihera ku muntu ubwe n’ibindi bimukikije ntabyangize cyangwa ngo abikoreshe nabi ari ibifite ubuzima n’ibitabufite, ariko uruhare runini mu kubibungabunga ni umuntu, bikaba bisaba ko buri wese abigira ibye.
Ibi ni ibyagarutsweho n′Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024 ubwo ku Biro by′Akagari ka Gitaraga, mu murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza mu bukangurambaga bugamije gukangurira no kwibutsa abaturage ibyiza byo kurengera ibidukikije.
Umukozi w′Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa Muntu n’iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA), Innes Rachel Atosha yavuze ko hirya no hino mu Rwanda hari ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage kubungabunga ibidukikije kuko ari inzira nziza yo guhangana n′imihindagurikire y′ikirere. Yavuze ko ubutumwa ari ukwibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda gutwika imisozi iriho amashyamba no kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose ahubwo bagafata amazi aturuka ku nyubako, gutera ibiti bivangwa n′imyaka, gucukura imirwanyasuri n′ibindi.
Yagize ati: "Ikibazo cy′imihandagurikire y′ikirere gihangayikishije benshi mu isi, niyo mpamvu twongera kuzirikana ko kutita ku bidukikije ari byo bitera izo ngaruka ndetse natwe bikatugeraho ku buryo umusaruro w′ubuhinzi n′ubworozi uba muke nhakaba habaho n′ibiza bitunguranye. Ni igihe cyiza ngo dukumire kandi twibutse abaturage ko ibidukikije bifitiye akamaro ubuzima tubayemo umunsi wa none."
Bamwe mu baturage bavuze ko bamenye agaciro k′ibyatsi kuko ngo batagitwika ibisigazwa by′ibyatsi ahubwo babikoresha babisasiza intoki n′ikawa ndetse ibindi bakabishyira hamwe bigakora ifumbire.
Mukankuranga Beatrice ati: "Ntitugitwika ibyatsi ahubwo dusigaye tubirunda hamwe bikaba ifumbire, ibindi tubikoresha mu gusasira ingemu (kawa) no mu rutoki. Kugera bibe ifumbire ducukura ikimoteri, tukabivanga n′amase, ivu n′ibindi ubundi tukajya dusukaho amaganga. Ni ifumbire nziza kuko itanga umusaruro."
Kanamugire Evaliste nawe ati: "Ibyatsi twatwikaga kera, ubu ni imari ikomeye cyane kuko bisigaye bitanga ifumbire nziza kandi aho uyifumbije hamera neza. Turabirunda tukabivanga n′ibibisi, tukabivanga n′amase kandi biradufasha. Aho nezaga ibiro 500, ubu nkuramo toni y′ibigori."
Umuyobozi w′Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul yashimye abaturage baretse umuco wo gutwika ibisigazwa by′ibyatsi bagahitamo kubibyaza umusaruro bigatanga ifumbire ndetse abasaba kwigisha n′abandi batarabyumva kimwe nabo.
Yagize ati: "Ni ibintu binejeje cyane kubona abaturage bafata ibyatsi bakabikoramo ifumbire yifashishwa mu buhinzi kimwe n′izindi nyongeramusaruro kuko bigaragara ko umusaruro wiyongera cyane. Turabasaba rero gukomeza gutera ibiti bitandukanye birimo n′ibivangwa n′imyaka, guca imirwanyasuri mu mirima yabo kugira ngo birinde ya suri ikomeza kwangiza ibidukikije no gutwara ubutaka bwabo.
Binyuze mu biganiro bitangwa na AJPRODHO-JIJUKIRWA, abaturage basobanuriwe akamaro ko kubungabunga no kwita ku bidukikije basabwa kureka ibikorwa byose byangiza ibidukikije birimo gusarura amashyamba adakuze, gutwika n’ibindi. Ibikorwa nk′ibi kandi bizagera no ku bandi baturage batuye mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza.
0 Comments