Rusizi:Umugabo yasanzwe mu iduka rye yapfuye
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Inkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu nzu y′ubucuruzi hagaragaye umurambo w′umugabo witwa Ndayambaje Vincent ukomoka mu karere ka Nyamasheke. Amakuru ya nyakwigendera wari ufite imyaka 35, yasanzwe mu nzu yacururizagamo atagihumeka, yatangiye gukwirakwira Saa tanu z’amanywa ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwakiraga amakuru avuga ko uyu mugabo wakomokaga mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ibiri ataboneka, yabonetse mu nzu yakodeshaga aryamye hasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo inzego zibishinzwe zirimo n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, basanga uyu mugabo wacuruzaga butike yapfuye.
Gitifu Iyakaremye yavuze ko kugira ngo bimenyekane ko uyu muntu yapfuye, byatewe n’uko hari abaturanyi be bagize amakenga babonye bamaze iminsi ibiri batamubona.
Nyakwigendera Ndayambaje yasize umugore n’abana babiri. Yari amaze iminsi mike atangiye gucururiza mu Mujyi wa Rusizi.
0 Comments