Urupfu rw′Umunyeshuri wigaga muri ESPANYA Nyanza rwahungabanyije benshi

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2024, Nibwo Umurambo w′umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga mu Kigo cy’Amashuri cya ESPANYA Nyanza, washyinguwe iwabo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, nyuma yo kuremba mu buryo butunguranye agahita yitaba Imana aguye kwa muganga.

Ni urupfu rwaje rutunguranye rwanateje ihungabana abandi banyeshuri batandatu bacyuwe n’ababyeyi babo ngo babiteho, kubera ko batakaga umutwe n’ibicurane, ndetse hari n’abana bagera kuri 20 bahungabanye kubera urupfu rwa mugenzi wabo witabye Imana, bakajyanwa kwa muganga ariko bameze neza.

Ubuyobozi bw’ishuri rya ESPANYA Nyanza, butangaza ko Umuraza yafashwe n’uburwayi ku wa Kane tariki 18 ataka umutwe, ariko umuganga ubakurikiranira mu kigo aramusuzuma amuha imiti imworohereza, ndetse yitabira gusubiramo amasomo nk’abandi, ariko aza kujyanwa mu bitaro bya Nyanza mu ijoro ry’iyo tariki, ahita yitaba Imana mu ijoro ryo ku wa kane rishyira uwa gatanu.

Umuyobozi w’ishuri rya ESPANYA Nyanza, Narcisse Mudahinyuka, atangaza ko uwo mukobwa w’imyaka 19, yarangizaga amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibaruramari, yajyanywe kwa muganga nijoro apfa atarasuzumwa ngo akorerwe ibizamini anavurwe.

Ahamya ko nta burangare bwabayeho kuko bafite umuganga usanzwe ubakurikirana, ari na we wamujyanye kwa muganga muri iryo joro, ataka umutwe akaza kwitaba Imana, mu gihe hari n’abandi bana bagera kuri 20 bajyanwe kwa muganga bataka umutwe nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Agira ati “N’ubu haracyari abana bataka umutwe n’ibicurane, ntabwo twamenya niba uwapfuye yazize ibyo bicurane, ntabwo yakorewe isuzuma kuko ababyeyi be bemeye kumushyingura batiriwe bakoresha ibizamini, kuko basanze ari urupfu rusanzwe”.

0 Comments
Leave a Comment