Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi kugabanya inama birirwamo

.

 

Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18, kuva tariki ya 27-28 Gashyantare 2023, yasabye abayobozi kugabanya umwanya w’inama nyinshi bahoramo ahubwo bagakora cyane, kuko ngo abaturage basaba serivisi bababura kubera guhora mu nama.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kureha guhora mu nama

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho atanga impanuro zitandukanye ku byavugiwe muri iyi nama, agaruka cyane ku bayobozi bahora mu nama.

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bakwiye kwigira ku byavugiwe muri iyi nama, bakagira n’ibyo bahindura mu kazi kabo ka buri munsi, kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora no kuzuza inshingano zabo.

Ati “Ariko nibwira ko tuba dukwiriye gukomeza kugendera ku nama, ibitekerezo, uko byagenze hano, ari nako izindi nama zikwiriye kuba zigenda, kugira ngo umuco w’inama zidashira ucike burundu”.

Perezida Kagame yabibukije ko inama ikwiye kuba ari ugukurikirana ibikorwa, kugira ngo abayobozi barebe aho ibintu bigeze, no kureba ibyakongerwamo imbaraga ndetse hakaba n’inama yo gusuzuma ibyamaze gukorwa.

Perezida Kagame yagarutse ku biganiro byatanzwe ku muryango asaba abayobozi kuva mu magambo bakajya mu bikorwa.

Ati “Ibiganiro byatanzwe kare byose nabyumvise, ibijyanye no kugwingira mu bana bigatuma batakaza ireme ryabo, ndetse bagatakaza n’ubuzima. Abayobozi mwari mukwiye kumva uburemere bw’ibyo bintu”.

Perezida Kagame yahaye umurongo ikibazo cya rumwe mu rubyiruko, rufite imyifatire yo kwishora mu businzi kuko ari ikibazo gikwiye kuba gikemuka.

Yasabye abayobozi gufata umwanya wo kwigisha abakiri bato b’urubyiruko, babagira inama bakabubaka mu bitekerezo, babafasha kumva ko ubuzima bwabo bushingiye ku kuba buri mu maboko yabo.

Ati “Icyo gice cyo kwigisha abana no kubinginga ntabwo tugikora, kuko birakwiye ko umuntu abwira undi ati ibyo ukora ntabwo aribyo, no muri twe barimo icyo kintu turakibura kuba twabwira bagenzi bacu ngo iki kireke ni kibi”.

Aha niho Perezida yahereyeho asaba abayobozi gukeburana igihe umuntu abonye mugenzi we yakoze ikosa.

Kuri iki kibazo cy’imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko, Perezida Kagame yasabye abantu bakuru kwirinda gusangira inzoga n’abana bato kandi bakabarinda kubibashoramo.

Ati “Iyo byagenze gutyo hagomba kubaho ubundi buryo bwo gukurikiza amategeko ugahana uhereye ku babyeyi, ugahera no kuri ba nyiri ako kabari hanyuma uwo mwana we ndabibarekera muzabyige uko bahana umwana w’imyaka 14 hakurikijwe amategeko, ariko mutibagiwe no kubagira inama”.

 

 

 

 

 

.
.
Perezida yasabye abayobozi bitabiriye inama y'Umushyikirano kudasiga aho bicaye ibyo basabwe
Perezida yasabye abayobozi bitabiriye inama y'Umushyikirano kudasiga aho bicaye ibyo basabwe
.
.
0 Comments
Leave a Comment