Mu Rwanda harateganywa imurikagurishwa ry′ ingufu z′amashanyarazi
Taliki 10 ukwakira2023 mu Rwanda I Kigali , Umuyobozi w’imurikagurisha ku isi yatangaje ko biteguye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ingufu zitanga amashanyarazi ,Yaba imirasire cyangwa ubundi bwoko, ni imurikagurisha rizaba ku nshuro ya mbere ariko rikazajya riba ngarukamwaka .
Iri murikagurisha rizabera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali kuva ku italiki ya 20 Gashyantare kugeza Taliki 22 Gashyantare 2024 muri convention center.
Abariteguye bavuga ko rizitabirwa n’abantu 6000, bazava hirya no hino muri Afurika no mu bigo mpuzamahanga bikora mu by’ingufu, kaminuza zitandukanye nibindi bigo.
Yateguwe k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ibikorwaremezo, Ikigo cy’u Rwanda gitegura inama( Rwanda Convention Bureau) n’Ikigo Africa Energy Expo.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe iby’ingufu witwa Gen Cesar yabwiye itangazamakuru ko iriya nama izasigira Abanyarwanda ubumenyi bazahabwa na bagenzi babo mu gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi aturuka ku ngufu zitandukanye
Yagize ati: “ U Rwanda rwishimiye kuzakira iyi nama ya Africa Energy Expo, kandi tuzi neza ibibazo dufite by’imbaraga zitanga amashanyarazi uyu mugabane ufite. 43% by’abatuye Afurika nta mashyanyarazi bafite kandi abagera kuri miliyoni 970 nta bicanwa bifatika bagira.”
Iri murikagurishwa ryateguwe hagamijwe koroshya ibiganiro bikomeye ,guteza imbere ubufatanye,no guteza imbere mu kugera ku ntego y’umuryango w’abibumbye ishinzwe Iterambere rirambye ry’ingufu . (Africa power vision)Ibi byemejwe na Minisiteri y’ibikorwa Remezo mu Rwanda Kandi bishyigikiwe n ‘ibiro by’amasezerano y’U Rwanda .
Afurika Energy Expo n’inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingufu muri Afurika ni ihuriro rikomeye ry’abafata ibyemezo bo muri Afurika kugirango bakemure icyuho cy ‘ibikorwa Remezo by’umugabane wa Afurika.
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu gushakisha amashanyarazi ku isi hose , tugeze ku gipimo cya 70 %,Aho 20%by’ibyo byagezweho biterwa n’ibisubizo bituruka kuri gride nka sisetemu yo mu ngo ndetse na Mini gride.
Umuyobozi mukuru wungirije ibiro by’amasezerano y’U Rwanda candy Basomingera yagize ati “igihugu cyacu kizwiho kwiyemeza kuramba no guhanga udushya bigatuma kiba ahantu Heza hateza imbere abaturage no kubaha ibisubizo by’ingufu bigezweho ,bihendutse Kandi birambye muri Afurika .
Abashyitsi n’intumwa bazitabira imurikagurisha ry’ingufu turabategereje Kandi tubahaye ikaze ikigali twiteze uburambe n’ubuhanga byabo bitazibagirana.
0 Comments