Kamonyi-Runda:Abantu 10 basenye urupangu rwa Nzeyimana bakatiwe bacibwa n′ihazabu ya miliyoni 40

Abantu 10 barimo abatanze n’abahawe akazi ko gusenya urwo rupangu rwa Nzeyimana Jean mu Karere ka Kamonyi, bakatiwe igifungo cyiyongeraho impurirane y’ihazabu ya miliyoni zirenga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, nyuma yo kubahamya icyaha cyo gusenya inyubako yundi ku bushake.

Urukiko rwakatiye Mukakarangwa Lea na Mutangana Erique batanze akazi ko gusenya igipangu, gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

Abandi umunani bareganwaga ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusenya inyubako yundi ku bushake, bahawe igihano cyo gufungwa imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe.

Bivuze ko aba bose 8 bagomba gutanga ihazabu ya miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda hakiyongeraho miliyoni 10 zigomba gutangwa n’ababahaye akazi.

Ayo mafaranga yiyongeraho indishyi yaregewe na Nzeyimana n’umugore we ingana na miliyoni zisaga 8.5 zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Nzeyimana Jean yavuze ko yishimiye ubutabera ahawe, ashimira ubutabera ko butigeze buhengamira ku basenye urukuta ruri mu mutungo we.

Yagize ati: “Twishimiye ubutabera duhawe kuko twifuzaga kwerekwa aho imbago zacu zigarukira kandi urukuta basenye urukiko rwemeje ko ruri mu butaka bwacu, unagendeye igihe twaboneye icyangombwa cy’ubutaka n’igihe bo baboneye icyangombwa cy’ubutaka bufite UPI 406 babonye tariki ya 28 Kanama 2023”.

Perezida w’Inteko iburanisha yabanje gusoma uko bireguye ndetse n’inzitizi zagiye zitangwa n’abunganiraga abakurikiranwe zijyanye nuko uru rukiko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha uru rubanza rukwiye kuvanwa mu manza nshinjabyaha rukajyanwa mu manza mbonezamubano ndetse no kuregera indishyi.

Ku bijyanye n’inzitizi yatanzwe ku bushobozi bw’Urukiko mu kuburanisha uru rubanza, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwasanze rugomba kuburanisha uru rubanza kuko icyaha cyakozwe atari mbonezamubano.

Naho ku bijyanye n’uko baba bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, urukiko rwanzuye ko bafashwe tariki ya 19 na 22 bityo mu ngingo z’amategeko zigaragaza ko mu gihe uwafashwe agafungwa ahuye n’iminsi y’ikiruhuko itabarwa, kandi guhera tariki ya 23 Kugera tariki ya 26 Ukuboza 2023 yari iminsi y’ikiruhuko ugendeye ku itegeko 262 mu ngingo ya 2 na 3 z’iri tegeko.

Perezida w’Inteko yaburanishije yanavuze ko urukiko rwasuzumye ku bijyanye no kubaregeye indishyi, basanga zigomba gutangwa kubera ko ibyakozwe bigize icyaha.

Abo mu muryango wa Mukakarangwa na Mutangana bo bavuze ko nta byinshi bafite byo kuvuga, ariko uru rubanza rufite byinshi ruhishe kandi rurimo abanyembaraga bakomeye.

Umwe muri bo yagize ati: “Nta byinshi twavuga kuko ikigaragara ni uko uru rubanza rw’abavandimwe bacu rufite byinshi ruhishe kuko rufite abanyembaraga bigaragara ko barwitambitsemo.”

Ababurana bafunzwe bakuriweho amafaranga y’igarama ry’urubanza kuko bafunzwe banibutswa ko bafite iminsi 15 yagenwe yo kujuririra iki cyemezo.

 

  

 

 

0 Comments
Leave a Comment