Rusizi: Mugihe hari hamaze umwuka mubu muri nyobozi y′akarere Abajyanama bane beguye

Ndagijimana Louis wari umuyobozi w'akarere wungirije warushinzwe ubukungu yasezeye

Abajyanama bane batanze amabaruwa yo kwegura mu Nama Njyanama y’Akarere bakaba mu mpamvu batanze batigeze berura ngo bavuge ikibeguje.

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye nyuma y’amakimbirane amaze igihe amuvugwaho n’Umuyobozi w’Akarere, Kibiriga Anicet.

Undi ni Kwizera Giovani Fidèle wari Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama, nubwo ari we wari uyiyoboye kuva tariki 16 Werurwe 2024, ubwo Uwumukiza Beatrice yeguraga ku nshingano zo kuyobora njyanama y’aka Karere ka Rusizi.

Kugeza ubu inama njyanama y’aka Karere ikaba iri kuyoborwa n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama, Monique Uwimana.

Aba bombi ubwegure bwabo babushyikirije ubunyamabanga bw’inama njyanama y’aka Karere.

Abeguye mu Karere ka Rusizi uyu munsi ni:

1.Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

2.Mukarugwiza Josephine wari umujyanama ariko akayobora komisiyo y’iterambere mu Nama Njyanama.

3.Habiyakare Jean Damascène wari umujyanama akaba n’Umuyobozi wa komite ngenzuzi muri Njyanama y’Akarere.

4.Kwizera Giovani Fidèle wari umujyanama akaba na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi.

Mu Karere ka Rusizi hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza mu buyobozi bw’aka Karere, ku ikubitiro habanje Umuyobozi w’Akarere asabwa kwisobanura ku ibyobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yavugwagaho, bidateye kabiri umuyobozi w’inama njyanama y’aka Karere aregura none n’abandi bayobozi bakurikiyeho hadaciye kabiri, nyamara Meya we arigaramiye ndetse hari n’abavuga ko ibi byaha yaregwaga byaba byari ibihimbano.

Akarere ka Rusizi kari gasanzwe gafite abajyanama 17, hakaba hamaze kwegura abajyanama 5 bivuze ko hasigaye 12 batarimo Perezida wa Njyanama na visi Perezida.

 

 

 

Annicet Umuyobozi w'akarere we aracyiturije ku mwanya we
Annicet Umuyobozi w'akarere we aracyiturije ku mwanya we
Umuyobozi wa njyanama y'akarere we yasezeye kwikubitiro
Umuyobozi wa njyanama y'akarere we yasezeye kwikubitiro
0 Comments
Leave a Comment