Mozambique:Ingabo z'u Rwanda ziri Mozambike zafashije abana.
Mu rwego rwo gufasha abana bo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia n’uwa Palma gusubira ku ishuri, inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, zatanze ibikoresho by’amashuri bigenewe abiga mu mashuri ane.
Ibyo bikoresho birimo amakayi, ibitabo, amakaramu, ibikoresho bya gihanga bikoreshwa mu byo bita ‘géometrie’, ibikinisho by’abana n’ibindi.Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari muri Mozambique mu myaka hafi ibiri ishize.
Bagiye yo mu rwego rwo gufasha kiriya gihugu kugarukana amahoro cyari kimaze igihe cyarabujijwe n’abakora iterabwoba bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado.Nyuma yo kubirukana mu bice byinshi by’iyi Ntara yakurikiyeho gucuura abaturage bakagaruka mu byabo.
Abana batangiye gusubira mu mashuri, amashuri amwe n’amwe arasanwa, inzego zongera kwiyubaka.Icyakora, ibintu byose ntibirasubira mu buryo kuko n’abakora iterabwoba batarahashira.Niyo mpamvu u Rwanda ruherutse kohereza yo abandi basirikare kugira ngo bakomeze guhashya abo barwanyi babasanze aho bahungiye hose.
0 Comments