Ngororero:Itsinda ry'Abasenateri ryasuye bimwe mubikorwa biba muri ako karere
Uyu munsi taliki 23Gashyantare 2023 mu karere ka Ngororero ushize itsinda ry'abasenateri bo muri Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imali riyobowe na Hon. Nkusi Juvenal bakoreye uruzinduko u rw'akazi mu Karere ka Ngororero,bakirwa n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'inzego z'umutekano hakaba hari n'umuyobozi mukuru kurwego rw'igihugu ushinzwe iby'amashyamba Habumuremyi Concorde .
Itsinda ry'abasanateri ryazinduwe no kureba
ibikorwa mu kongera amashyamba, kuyacunga no kuyabyaza umusaruro.
Basuye ishyamba rya Rutegamasunzu riherereye mu murenge wa Kageyo banasura k' Umukore wa Rwabugiri aho uyu mwami yakiriye umudage Von Goetsen basobanurirwa na amateka yaho.
Basuye n'agakiriro ka Ngororero bareba imikoreshereze y'ibikomoka ku biti basobanurirwa n'imikorere yako. Abagakoreramo bagiriwe inama yo kugafata neza mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho kuko kagenda kangirika.
Bagiriwe kandi n' inama yo kubahiriza amategeko agenga amakoperative kugirango umusaruro ugirire akamaro abanyamuryango bose.
Banasuye pepiniyeri y'ibiti birimo n'iby'imbuto mu Murenge wa Muhororo bashimira uburyo Akarere kitaye ku kongera ubutaka buteyeho amashyamba.
Umuyobozi w,Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi yagize ati: "Inama mwatugiriye ku kubungabunga amashyamba n'ibiyakomokaho tuzazishyira mu bikorwa hagamijwe impinduka nziza mu Karere kacu."
Bashoje uruzinduko rwabo basura Ngororero Mining Company (NMC) bishimira uburyo Akarere ka Ngororero gakize ku mabuye y'agaciro n'uburyo ubucukuzi bwitwararika mu kurengera ibidukikije haterwa ibiti ahatagicukurwa amabuye y'agaciro.
0 Comments