Nyarugenge:Umurenge wa Nyarugenge wahize ko mu kwa 7uzaba wahize 100% muri Mutuweli

.

 

Umurenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge ,umujyi wa Kigali, nyuma yo kwesa umuhigo wa Mituweli umwaka ushize 100% ukaza no guhabwa igikombe mu mujyi wa Kigali, ubu bongeye guhiga ko uyu kwaka abaturage Bose bazaba bafite ubwisungane mu kwiza 100% bitinze mu Kwezi Kwa 7.N’umuhigo biyeyemeje uyu wa 30/5/2023 , ubwo bari mu nteko y’abaturage yabereye mu kagali ka Biryogo.Gitifu w’umurenge Murekatete Patricia,yabwiye abaturage ko bahagaze neza mu ngamba ,ati:”Ndagirango twishime kuko turi abambere mu kwivuza mu mujyi wa Kigali, , uyu munsi turabereka igikombe twahawe n’umujyi wa Kigali,mwese n’icyanyu nk’abafatanyabikorwa uko murenga 50 umurenge wabateguriye ishimwe”.

Yakomeje avuga ko , uyu munsi nabwo batangiye imihigo ,ati:”Imihigo irakomeje Kandi irakomeye, uyu mwaka nabwo turifuza kuba ku isonga ,buri wese hano turahava yoyemeje kuvuga imiryango itishoboye azishyurira Mituweli,tubikore nk’abikorera kuko twese kugomba kugira ibuzima bwiza”.

Nyuma y’ijambo rya Gitifu , niko byagenze , abaturage bahise batangira kuvuga uko bitanze bitewe n’ubuyobozi bwabo, abitanze bahise bakusanya arenze Miliyoni 11 bazitangira aho, zihuzwa n’Umubare w’abaturage batishoboye.Gitifu , yavuze ko urutondo rw’abaturage batishoboye ruhari, Kandi nta mafaranga bakira mu ntoko yose agomba guca kuri konti agahita yishyurwa Mituweli.

Ati:”N”igikorwa gikomeje , tugomba gukomeza kugeza mu Kwezi Kwa 7 abatuye umurenge wa Nyarugenge bafite Mituweli ”.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment