Kujya muri Ejo Heza si agahato ni ubushake Dr Uzziel Ndagijimana
Ejo Heza ni ubwiteganyirize bw’igihe kirekire bugamije kugoboka abantu mu gihe k’izabukuru. Byagiye bigaragara ko abayobozi batandukanye kugirango bese imihigo, iyi gahunda bayigize itegeko ndetse abaturage benshi babihutarizwamo, bimwa serivisi, abandi bafatirwa utwabo kubera iyi gahunda. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel NDAGIJIMANA yibukije ko gutanga iyi misanzu atari agahato ahubwo ari ubushake bw’umuntu.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’uturere bose ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Ati:” Impamvu: Kwibutsa ko kujya muri gahunda ya Ejo Heza ari ubushake
Nshingiye ku kibazo cyagaragaye ko abaturage bahatirwa kujya muri gahunda ya Ejo Heza, harimo n’abatishoboye bagenerwa inkunga ya VUP, n’abakozi basanzwe bafite ubwishingizi bw’izabukuru (Social Security/Sécurité Sociale) muri RSSB;
Maze gusuzumana iki kibazo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Ndabibutsa ko kujya muri gahunda ya Ejo Heza ari ubushake, ko nta rwego rwemerewe kubihatira abaturage. Ahubwo inzego zisabwa gukanguriraa baturage kwitabira iyi gahunda ibafitiye akamaro, cyane cyane abatari muri gahunda y’ubwiteganyirize bw’abakozi (Social Security/Sécurité Sociale) bucungwa na RSSB, zibagaragariza inyungu y’iyi gahunda ibafasha kwizigamira by’igihe kirekire bityo bakazagira amasaziro meza bahabwa
amafaranga ya pansiyo, ndetse zikanabagaragariza ubufasha Leta igenera abitabiriye iyi gahunda.
Mugire amahoro.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Dr Uzziel NDAGIJIMANA, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda.
0 Comments