Rwamagana-Nyakariro :Abaturage bakanguriwe kubungabunga amashyamba
Kuri uyu wa Gatandatu, mu Muganda Rusange, mu Kagali ka Munini ,mu Murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba.
Aho biteganyijwe ko mugihugu hose hazaterwa ibiti birenga miliyoni 63 muri iki gihembwe gifite insanganyamatsiko igira iti "Amashyamba yitaweho, isi nzima."
Umuyobozi w′Akarere wungirije ushinzwe imibereho Madamu Umutoni Jeanne ibi yabivugiye mu muganda usoza ukwezi kw’Ukwakira 2023, wabereye mu Murenge wa Nyakariro ,Akagali Ka Munini ahatewe ibiti Ku buso bwa hegitari 49.
Abaturage basabwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kwimakaza umuhigo wo gutera ibiti aho batuye.
Abaturage bavuze ko basobanukiwe byimbitse akamaro k’ibiti, biyemeza kubifata neza kugira ngo bizababyarire umusaruro ufatika.
Madamu Umutoni Jeanne yavuze ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeza kuba nyinshi ndetse zikibasira abaturage muri rusange.
Yagize ati ” By’umwihariko iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba Abaturage barasabwa gutera amashyamba ndetse n’ibiti ahantu hose , habungabungwa amashyamba atewe ndetse no kuyakorera neza kugira ngo atange umusaruro.”
Umuyobozi w′Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abaturage ba Rwamagana kumva akamaro k’ibiti bakumva ko ibiti ari ubuzima bituma Isi iba nziza, ko bifata ubutaka bikaba n’isoko y’ubukungu,yasabye abaturage kutonona amashyamba kuko hari n′ibihano bitangwa kubangiza ibiti by′imishoro.
Akarere ka Rwamagana kazatera ibiti by′ishyamba 1018549,ibivangwa n′imbuto 1078020,ibyera imbuto 155329 hakazaterwa ibiti gakondo 41087.
0 Comments