Hatangijwe uburyo bushya bwo gukurikirana abana bakorewe ihohoterwa
minisiteri Y’uburinganire N’iterambere Ry’umuryango Ibinyujije Mu Kigo Cy’igihugu Gishinzwe Kurengera Abana (ncda), Yatangije Uburyo Bushya Bwo Gukurikirana Abana Bakorewe Ihohoterwa, Ku Buryo Bwitezweho Umusanzu Mu Gutanga Ubutabera Busesuye.
minisitiri Dr. Uwamariya Valentine Avuga Ko Ubu Buryo Buzarushaho Gufasha No Gukumira Ihohoterwa Rikorerwa Abana
minisitiri Dr. Uwamariya Valentine Avuga Ko Ubu Buryo Buzarushaho Gufasha No Gukumira Ihohoterwa Rikorerwa Abana
ni Uburyo Bwiswe (child Protection Case Management - Cpcm) Bwatangijwe Tariki 15 Nzeri 2023, Bukazafasha Gukemura No Gukumira Mu Buryo Buhuriweho N’inzego Zitandukanye, Ibibazo Umwana Ahura Na Byo.
ni Uburyo Buzatuma Umwana Wagize Ikibazo Ahabwa Serivisi Zose Akeneye, Kandi Agakurikiranwa Kugeza Icyo Kibazo N’ingaruka Zigikomokaho Birangiye.
ubwo Yatangizaga Ku Mugaragaro Ubu Buryo, Minisitiri W’uburinganire N’iterambere Ry’umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, Yavuze Ko Nubwo Hari Ubundi Buryo Butandukanye Abana Bahohotewe Bari Basanzwe Bakurikiranwamo, Ubu Buryo Bugamije Guhuza Inzego Zari Zisanzwe, Mu Rwego Rwo Gutanga Ubufasha Mu Gihe Gikwiriye.
ati “buri Wese Yabikoraga Uko Abyumva Nta Murongo Uhari Wo Kugenderaho, Niba Nkora Mu Rwego Rw’amategeko Ndabikemura Mu Rwego Rwanjye Rw’amategeko, Ntabwo Nitaye Kureba Ngo Nyuma Y’uko Umwana Ahawe Ubutabera Ndamushyira He? Cyangwa Se Arasubira Mu Muryango Gute?”
akomeza Agira Ati “ni Ukuvuga Ngo Niba Narangije Ibyanjye Nzi Uwo Mbihereza, Nzi Uwo Mbigezaho Kugira Ngo Umwana Akomeze Aherekezwe Koko Ahabwe Bwa Butabera N’ubuzima, Noneho Anasubire Mu Buzima Busanzwe, Ariko Igikomeye Buriya Nubwo Twibanda Ku Mwana Wagize Ibibazo, Ariko No Kumurinda Na Byo Birimo, Kubera Ko Kurinda Ni Cyo Cya Mbere Cy’ibanze.”
ni Uburyo Buzaba Buhuriweho N
ni Uburyo Buzaba Buhuriweho N’inzego Zose Zifite Aho Zihuriye No Kurengera Umwana
aimée Umugwaneza Uhagarariye Abana Ku Rwego Rw’akarere Ka Gasabo, Avuga Ko Zimwe Mu Mbogamizi Bagihura Na Zo Cyane Nk’abana, Ari Ukujya Mu Mihanda Kandi Bakabiterwa N’ibibazo Akenshi Bituruka Mu Miryango, Birimo Inda Zitateguwe, Amakimbirane N’ibindi.
ati “ngendeye Ku Byo Numvise Bashaka Kudufasha, Cyangwa Se Kurinda Abana, Ntekereza Ko Iryo Hohoterwa Ry’abana Rizagabanuka, Kuko Inzego Zitandukanye Nagiye Numva Nizibijyamo, Ntekereza Ko Imbaraga Zabo Zizafasha Mu Kugabanya Ibyo Bibazo, Gusa Nkumva Ko Ahantu Hashyirwa Imbaraga Cyane Ari Ukugirana Ibiganiro N’ababyeyi Kuko Abana Bakurira Mu Miryango.”
ku Rundi Ruhande Abana Na Bo Barasaba Kugaragaza Uruhare Rwabo, Bakarangwa N’ikinyabupfura, Bubaha Abakuru Ndetse N’amategeko, Kuko Ari Kimwe Mu Bishobora Kubarinda Kwisanga Bakorewe Ihohoterwa.
imibare Y’urwego Rw’igihugu Rw’ubugenzacyaha (rib), Igaragaza Ko Dosiye 5,563 Zifite Aho Zihuriye N’ihohoterwa Rikorerwa Abana N’irishingiye Ku Gitsina, Zashyikirijwe Ubushinjacyaha Muri 2019.
0 Comments