Kayonza:Mu Murenge wa Gahini abaturage bavugako bahangayikishijwe nabogereza amagare muri Muhazi

.

Abaturage batuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n′abogereza amagare na moto mu Kiyaga cya Muhazi bakamena imyanda mu mazi afitiye akamaro ubuzima bwabo dore ko bayakoresha mu bikorwa bitandukanye harimo n′abayatekesha ibyo kurya.

Abaturage bavuga umwanda urimo amavuta ava mu magare za moto byogerezwa muri iki Kiyaga bibateye impungenge bagasaba Ubuyobozi kubuza ibi bikorwa kugira ngo harengerwe ubuzima bwabo.

Iyo ugeze ku mwaro uri muri metero nka 150 uvuye ku muhanda ujya ku kigo cy′ishuri rya Gahini Girls school muri uyu Murenge uhasanga urujya n′uruza rw′abantu b′ingeri zose ,bamwe baba boza amagare ndetse hari abavuga ko bamwe mu bamotari bahogereza mu moto,abandi usanga abafite ibivomesho bavoma amazi ndetse hari abandi barimo koga .

Uwitwa Uwamahoro Chantal yavuze ko bavoma amazi mabi ariko yongerwamo umwanda uturuka mu magare na moto bikabatera impungenge.

Yagize ati" Aya mazi ya Muhazi adutera ubwoba nubwo tuyakoresha uburyo yanduzwa biraduhangayikisha kuko niyo tuvoma ,tukayatekesha ndetse tukanayanywa. Urabibonye navomaga amazi abandi bozamo amagare ndetse hari abajya bogerezamo na moto bakamenamo amavuta azivamo ."

Uwamahoro yakomeje agira ati " Dusaba ko Ubuyobozi bwabuza abantu kogerezamo ibinyabiziga bakanashyiraho ibihano k′uwafatwa abikora ."

Ubuyobozi bw′Akarere ka Kayonza bwatangaje ko iki kibazo bugiye kuyikurikirana kuko kitari kizwi.

Umuyobozi w′Akarere ka Kayonza,Nyemazi John Bosco mu kiganiro n′itangazamakuru, yavuze ko ubuyobozi bugiye kugikurikirana ati′′Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ,icyo twakora nk′ubuyobozi twakurikirana twasanga aribyo tukabihagarika ,tugasaba REMA ikaza kudufasha kuko ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu biyaga bidufitiye akamaro mu Karere kacu ."

 mu gice cy’Akarere ka Rwamagana havuzwe ikibazo cy’amafi menshi yororerwa muri icyo kiyaga yapfuye.Icyo gihe Abafite amafi yororerwa muri icyo kiyaga bavuze ko ayapfuye abarirwa muri toni 100 akaba ngo yazize imihindagurikire y’amazi.

Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’ukwibirindura kw’amazi, bituma amazi yo munsi yivanga n’ayo hejuru, bizamura ’algal bloom’ bitera kugabanuka k’umwuka wo mu mazi (Disolved Oxygene) amafi akenera cyane cyane mu ijoro.

MINAGRI yaboneyeho gusaba aborozi b’amafi bororera muri kareremba gutandukanya kareremba ku buryo umwuka ujya mu mazi uba uhagije, kandi bagashyira kareremba ahantu hari ubujyakuzimu buri hejuru ya metero 8 no gusukura kareremba mu buryo buhoraho. Barasabwa no kuroba amafi makuru ari ahari iki kibazo cyo kubura umwuka.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment