Rusizi:Umugabo w′umukire yashyinguye inkwi z′imyase mu isanduku

.

Umugabo w’umukire wo mu karere ka Rusizi yashyinguye isanduku irimo inkwi z’imyase afatanyije n’abandi babiri biteza intugunda mu baturage.

Ibi byabaye ku isaha ya sakumi n’imwe z’umugoroba ku wa 30 werurwe 2023 ubwo uwitwa Nzayisenga Daniel uzwi ku izina rya Kazungu wo mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Abaturage bahaye inzego z’umutekano amakuru ko mu nzu y’uyu mugabo basohoyemo isanduku bishoboka ko harimo umurambo utamenyekanye kuko abaturanyi be batamenyeshejwe ko bagize ibyago.

Bamwe muri abo baturage bavugiraga mu matamatama ko uyu mugabo yaba yashyinguye amafaranga cyangwa hakaba hari umuntu yapfuye akabihisha.

Mu gitondo cyo ku wa 31 Werurwe 2023 inzego z’umutekano zirimo RIB zageze ku irimbi bataburura isanduku basanga ari imyase Nzayisenga yashyinguye.

Abaturage babibonye babonye iyo myase yari yashyinguwe barimo Ntibitangira Samuel umusaza w’imyaka 83 yavuze ko ari amayobera nk’amwe Padiri yavuze.

Ati “Mbonye ari ibintu bitangaje kubona umuntu ahamba imyase ni amayobera biteye ubwoba Isi iri kudushirira.”

Gitifu w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yavuze ko abaturage bagaragaje impungenge biba ngombwa ko bajya gutaburura iyo mva.

Ati “Twari twagize amatsiko abaturanyi bari batubwiyeko impungenge ko baba ari umuntu baba bishe batanze amakuru dukorana n’inzego RIB na Polisi, uyu munsi twagezeyo turacukura dusanga muri iyo sanduku twasanze harimo imyase y’inkwi.”

Gitifu Ingabire avuga ko bakomeje gukurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo ati “Turacyakomeza gukurikirana tumenye icyabiteye twakomereje aho atuye turebe niba nta bimenyetso bindi twahabona byaba byihishe inyuma yo gushyingura izo nkwi.”

Mubyo yasabye abaturage harimo kwirinda ibihuha nokujya batangira amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ibyahungabanya ituze rya rubanda.

 

Abafashwe bari mu maboko ya RIB Station ya Kamembe ni Nzayisenga Daniel alias Kazungu w’imyaka 32 y’amavuko , Mporayonzi Abdou w’imyaka 33 y’amavuko uwamufashije guterura isanduku na Rafiki Elisa w’imyaka 21 y’amavuko umukozi wa Kazungu.

 

 

0 Comments
Leave a Comment