Musanze:Umwana w′imyaka ibiri yasanzwe mu rugo rw′umuturanyi yapfuye

Umwana w’imyaka ibiri n’igice wo mu Karere ka Musanze wari wabuze, bamusanze mu rugo rw’umuturanyi yahapfiriye, bene urugo batabwa muri yombi.

Aya amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bivugwa ko uyu mwana witwa Iradukunda Aliane wimyaka 2.5 yabuze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2023, ababyeyi be bagatangira kumushakisha bwira batamubonye, muri iki gitondo bakaza kumubona mu rugo rw’umuturanyi mu mu Murenge wa Shingiro mu Kagari ka Gakingo, mu Mudugudu wa Mutuzo yapfuye.

Amakuru y’ibanze avuga ko bikekwa ko yaba yishwe na nyiri urugo bamusanzemo hamwe n’umuhungu we ufite imyaka 16 kuko ngo mu mbuga basanze hari icyobo bari bacukuyemo, bikekwa ko bashakaga kumushyinguramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemeje aya makuru, avuga ko abakekwa batawe muri yombi bagashyikirizwa, RIB ikorera kuri Sitasiyo ya Muhoza.

Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse n’abafitanye amakimbirane ashobora kuvamo ubwicanyi bakajya bamenyekanishwa.

Ati “Yego turayazi. Abakekwa bafashwe boherejwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza bari mu maboko ya RIB, n’aho umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma. Ubutumwa duha abaturage ni uko bajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’abaturage bafitanye amakimbirane ashobora kuvamo ubwicanyi bakabimenyesha inzego z’umuteko n’izubuyobozi bw’inzego z’ibanze icyaha kigakumirwa kitaraba.”

Uyu mwana wishwe ni mwene Irankunda Eliazari na Musabeyezu Aline bivugwa ko aba bakekwaho kumwica baherukaga gufatirwa mu bujura na se w’uyu mwana bakamuhigira ko bazamwihimuraho.

 

0 Comments
Leave a Comment