Kirehe:Gitifu yafatiwe mucyuho abikuza Miliyoni 5 kuri Telefone z′abaturage

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara yafatiwe mu cyuho abikuza miliyoni 5 Frw kuri telefoni. 

Uyu wafashwe witwa Mwenedata Olivier w’imyaka 42, ngo yabikuzaga amafaranga abaturage bashyize hamwe bagamije kugura imodoka y’Umurenge.

Amakuru atangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha avuga ko yafashwe ku wa 12 Nyakanga, 2023.

Yafatiwe mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina mu Mudugudu wa Nyakarambi, aho yari amaze kuyohereza ku muntu yifashishije “agamije kuyobya uburari, afatwa agiye kuyabikuza.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uriya muyobozi naramuka ahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo, yazahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko itarenze 10, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga yanyereje.

Ukekwaho biriya afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye itaragezwa mu Bushinjacyaha.

 

 

0 Comments
Leave a Comment