Rwamagana-Nzige:Igihembwe cy′ihinga 2024B cyatangijwe abahinzi bagifite imbogamizi mukubona imbuto n′ifumbire
Taliki 07/3/2024 Hon. Guverineri w′Intara y′Iburasirazuba Pudence Rubingisa ari kumwe na bayobozi b′inzego z′umutekano bifatanyije n′Ubuyobozi bw′Akarere, n′abafatanyabikorwa mu buhinzi n′abaturage b′Umurenge wa Nzige mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy′ihinga cya 2024B, haterwa ibishyimbo mu Kagari ka Rugarama.
Bamwe mu baturage bagaragajeko kubona imbuto bibagora bigatuma badahingira kugihe.
Umuhinzi witwa Musabyimana Vestine utuye mu Kagari ka Rucaca ,Umudugudu wa Rucaca yagize ati:"Urebye ntitubonera ifumbire n′imbuto kugihe bigatuma turumbya ,tukaba twasaba ubuyobozi kudufasha."
Hari undi muhinzi witwa Niyigena Nirere wo mu Kagari ka Kanzu ,Umudugudu wa Nyarugenge wemezako bafite impungenge zo kubonera imbuto ndetse n′ifumbire kugihe kuko nkiyo udafite Telefone utabihabwa.
Yagize ati:"Iyo udafite Telefone nta fumbire cyangwa imbuto wabona bisaba gutira mugenzi wawe akabigusabira kuri telefone ye ,ugasanga biri mubitudindiza ntiduhingire igihe."
Umuyobozi w′Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yibukije abahinzi kuzirikana ko iki gihembwe kigira imvura mu gihe kigufi no kwihutisha imirimo yo gutera mu mirima imbuto zatoranyijwe ,asaba abahinzi kujya bafashanya kugirango bose imbuto n′ifumbire bibagerereho igihe kandi ko n′ubuyobozi buzajya bubibafashamo.
Guverineri w′Intara y′Iburasirazuba yashimiye abahinzi bumvise neza ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro mu gihembwe 2024A anabasaba gukomeza gukurikiza inama bagirwa kugira ngo no muri iki gihembwe 2024B umusaruro uziyongere bityo abanyarwanda bihaze mu biribwa kandi bahaze isoko rihari.
Muri iki gihembwe 2024B mu Karere hateganyijwe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe ku butaka buhuje Ha 16,297 y′ibishyimbo, Ha 418 z′ibigori, Ha 420 z′umuceri, Ha 90 za soya na Ha 40 z′imyumbati.
0 Comments