U Rwanda rwasinye amasezerano arwinjiza mu Muryango uharanira umutekano wo mu kirere

Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwinjiza mu Muryango Uharanira Umutekano w’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) no kwakira icyicaro gikuru cyawo.

Ayo masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, yatumye u Rwanda ruba igihugu gishya cyinjiye muri uwo muryango.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, n’Umuyobozi wa ASECNA Mohamed Moussa.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko kwinjira muri uyu muryango bijyanye n’Icyerekezo cya 2063 cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu birebana no gushyiraho isoko rusange mu birebana n’ubwikorezi bwo mu Kirere (SAATM).

SAATM ni umushinga ufite gahunda y’iterambere igamije gufungura ikirere cy’ibihugu by’Afurika ku ngendo z’indege za gisivili, mu rwego rwo kurushaho kukibyaza amahirwe mu nyungu z’Abanyafurika.

Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bemeranyijwe ko urwo rugendo ruzagerwaho binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ryihuse ry’Umwanzuro wa Yamoussoukro wasinywe mu mwaka wa 1999.

Kuba u Rwanda rwinjiye muri ASECNA nk’Umuryango Mugari ugira uruhare mu kwimakaza umutekano w’ingendo zo mu kirere bizarufasha kwimakaza umutekano w’ingendo z’indege no gukomeza gufungurira ikirere cy’u Rwanda indege ziturutse mu bice bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment