Gatsibo/Kiramuruzi:Hagaragara abantu bajya kwisuzumisha no gufata imiti mu yindi mirenge

Mu gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera cyane mu rubyiruko, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi hagaragaye abantu bajya kwisuzumisha no gufata imiti mu yindi mirenge aho batazwi kugira ngo bataza guhabwa akato.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’ikigo cya Gakenke, Nzabakurana Innocent kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18/05/2024, ubwo yavugaga ko hari abantu babona baturuka hirya bakaza gufata imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent

Ati; “Kuri twebwe {abaganga…}, gufatira imiti aho udatuye ntabwo ari ikibazo, kuko hari n’abaturuka hano iwacu nabo bakajya hirya gato aho batabazi nabo bakayihabwa, ibyo ntabwo ari ikibazo kuko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvurirwa aho ashaka mu gihugu (gufata imiti), gusa turacyari mu bukangurambaga kandi Leta nayo ntihwema kwgereza umuturage serivise, hari abitwazaga ko ikigo nderabuzima kiri kure.”

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline avuga ko iyo umuntu agiye gufatira imiti kure aho batamuzi ndetse batanazi ko yanduye virusi itera SIDA, uwo muntu aba yihaye akato, umuntu ubana na virusi itera SIDA ni umuntu kimwe n’abandi .

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline

Ati; “Ntabwo dufite ingero nyinshi z’abantu bahabwa akato mu miryango ndetse no mu mashuli muri ubu bukangurambaga buri gukorwa kugira ngo ubwandu bugabanuke, kuko bugenda buzamuka, twicare tuzi ko SIDA ihari, ntabwo ipimishwa ijisho gana kwa muganga iyo wanduye turakuganiriza , tukaguha umuti, imiti itangirwa ubuntu”.

Ku ruhande rumwe, Mukamana avuga ko abantu bagize ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA bagomba kuba intangarugero ndetse bakagira abandI inama banatanga ubuhamya ubundi hakabaho ubudahemuka hagati y’abashakanye no gukoresha agakingirizo kubananiwe kwihangana, ubundi kwifata bikaba umuco kubakiri bato.

Ku rundi ruhande, Mukamana yakanguriye abantu bamaze kumenya ko banduye biheba batekereza ko batagomba kujya kwa muganga kugira ngo bapfe vuba ari imyumvire ikiri hasi, urubyiruko cyangwa abantu bakuru banduye batiyakiriye nicyo kibazo mu gihe kwiyakira ari igisubizo.

Uko imyaka igenda itambuka abantu bagenda basobanukirwa, uburyo bwo kwirinda, urugero nko kwisiramura ku bagabo bishobora kugabanya amahirwe yo kwandura virusi itera SIDA ariko n’izindi ndwara zikomeye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukozi wa Strive Foundation/Rwanda, Mushaija avuga ko Bishoboka gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, kwifata ku batarashaka, kwisuzumisha ku bigo nderabuzima bityo abanduye bagafata imti banakurikiza inama za muganga ngo kuko ubuzima buhenda ntacyo umuntu yakora atabufite.

Umukozi wa Strive Foundation/Rwanda, Mushaija

Ati;” Abakora imibonano mpuzabitsina babihuje ntabwo tubaha akato, kuko n’ abantu kimwe n’abandi tunyura ku bayobozi babo tukabafasha, tukabaganiriza, tubaha ubujyanama tubakangurira kwisuzumisha kenshi hari n’ibinini kabuhariwe tubaha bibafasha kutandura no kutanduza bagenzi babo.

Abantu baryamana n’abahuje ibitsina ni uburyo bahisemo bwo gukora imibonanano mpuzabitsina 35% kirugarijwe cyane, umubare uri hejuru, tugomba kubigisha uburyo babikora, kuko baranduzanya cyane hagati yabo ariko bakanasubira inyuma bakanduza abandi bityo ubwandu bukarushaho kwiyongera cyane ndetse bakanafata imiti abatarayirwara bifate cyangwa bakoresha agakingirizo.

Kimwe n’ ahandi mu gihugu haracyavugwa ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo, Strive Foundation, RBC , AHF-Rwanda bivuga ko ibyo byose bituruka ku makuru make kuko hari udukingirizo turi ku bigo nderabuzima ndetse hari n’utugurwa, aba bafatanyabikorwa mu by’ ubuzima basaba rero ko abantu batinyuka bakavuga banahana amakuru. 

Muri iki gihe havugwa ubwiyongere bw’ ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko bakomeje guhugurwa uburyo bakwirinda kandi na muganga yarahuguwe nta kibazo cyo guhezwa cyakagombye kugaragara muri serivise za SIDA.

Abafatanyabikorwa b’ubuzima bakomeje ubukangurambaga ku bana bari ku ishuli na bantu bari hanze bashobora kubanduza, bakanduzwa ku nda zidateganyijwe, imibonano mpuzabitsina, kuganira n’abana bakabasiramuza, abababyeyi bakaganiriza abana babo SIDA ireke gukwirakwira.

Kugeza muri 2023, byagaragaye ko mu gihugu hose abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA basaga ibihumbi 218, abagera kuri 49.5% muribo ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba; ahabarurwamo n’abatuye mu Karere ka Gatsibo biganjemo urubyiruko rw’imyaka 15 na 39 ku kigero cya 1.8%.

 

 

0 Comments
Leave a Comment