Abayobozi b′Uturere n′Abajyanama baherutse gutorwa bagiye mu itorero I Nkumba

 

Ku mugoraba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko abajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere 9, abagize Komite Nyobozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo, bagiye mu itorero.

MINALOC yavuze ko abo bajyanama baherutse gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’utwo turere, abagize Komite Nyobozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa bageze mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, aho bagiye gukurikirana amahugurwa abafasha kumenya inshingano zabo, imikorere, imikoranire, n’uburyo bwo gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Gusa ntabwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yigeze itangaza igihe ayo mahugurwa azamara.

Abo bajyanama batorewe kuzuza Inama Njyanama z’uturere 9, abagize Komite Nyobozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa batowe ku wa 07 Ukuboza 2023, mu turere turimo Burera, Gakenke, Karongi, Musanze, Nyamasheke, Rwamagana, Rubavu, Rutsiro n’ahandi.

Ayo matora yasize Mukase Valentine ari we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi. Akarba yari asanzwe ari Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Muri aka karere hanatowe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umwanya wegukanywe na UMUHOZA Pascasie.

Mukandayisenga Vestine w’imyaka 36 y’amavuko ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gakenke.

Mupenzi Narcisse niwe watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke asimbuye kuri uyu mwanya Mukamasabo Appolonie wari umuyobozi w’ako karere wegujwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Mupenzi Narcisse yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Serivisi zo Kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’ Ubutabera.

Mulindwa Prosper, we yatorewe kuyobora akarere ka Rubavu. Prosper wari umwe mu bakandida 13 bahatanaga ku mwanya w’umujyanama rusange, yari amaze igihe gito ayobora by’abagateganyo akarere ka Rutsiro.

Agiye gusoza manda ya Kambogo Ildephonse uherutse kweguzwa muri Gicuransi uyu mwaka.

Mu Karere ka Burera, Mukamana Soline ni we watorewe kuyobora aka karere kari kamaze amezi arenga 3 kayoborwa by’agateganyo na Jean Baptiste NSHIMIYIMANA usanzwe ari umuyobozi wako ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

MUKAMANA Soline yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero.

Nsengimana Claudien ni watorewe kuyobora Akarere ka Musanze.

Mu Ntara y’ i Burasirazuba, Richard Kagabo Rwamunono yatorerwe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment