Ntabwo Imana yaremye abantu nk'ibyiciro by'ubudehe Perezida
perezida Wa Repubulika Y’u Rwanda Paul Kagame Yagaragaje Ko Nta Muntu N’umwe Imana Yaremye Kugira Ngo Abandi Bazamusindagize Rimwe Uko Kumusindagiza Bikamuviramo Kumucunaguzwa, Agacyurirwa Ibyo Yahawe Ndetse Akanatozwa Imico Ihabanye N’iy’igihugu.
ibi Umukuru W’igihugu Yabigarutseho Mu Ijambo Rifungura Inama Y’igihugu Y’umushyikirano Iri Kuba Ku Nshuro Ya 18 Muri Kigali Convention Centre Yitabiriwe N’abarenga 1500.ni Inama Yatangiye Kuri Uyu Wa Mbere Tariki 27 Gashyantare Ikazageza Ejo Kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023.
perezida Kagame Yavuze Ko Abantu Bakwiriye Guharanira Gutera Imbere Banyuze Mu Nzira Yo Gukora Ibifitiye Akamaro Abantu Bose Kandi Bitanga Umusaruro Kuri Bose.aha Yavuze Ko Iyo Hatabaye Gukora Ibitanga Umusaruro,haviramo Ko Umuntu Acyenera Abamusindagiza Bakamucunaguza Ku Buryo Banamutegeka Uko Akwiye Kwitwara N’uko Yakifata Kandi Bihabanye N’umuco.
ati”ibyo Byose Rero Iyo Bidakozwe,habamo Bya Bindi Ntajya Numva Abantu Bavana Umutima Wo Kubyihanganira, Wo Kumva Ko Ntacyo Bitwaye, Wo Guhora Basindagizwa. Ariko Hari No Gusindagizwa Bizima.erega Baragusindagiza Bakagukubita Inshyi Bikaba Aribyo Wishyura.ugacunaguzwa[…..],bakagucunaguza.mugahura Mu Nzira Akakubaza Ariko Iyo Sute Wambaye Uzi Ko Arijye Wayikuguriye.baragucunaguza Bakakugeza N’aho Bakwigisha Imico ,bakwigishe Uko Wifata,uko Ukwiriye Kuba Wifata.kubera Kwa Gucunaguzwa Bikamera Nk’aho Abanyarwanda Nta Muco Bagira.bakakwibutsa Uko Ugomba Kureba Mugenzi Wawe,uko Ugomba Kwifata Mu Rugo,mukabyemera Namwe Mugatega Amatwi.mukabitega Amatwi”.
umukuru W'igihugu Yashimangiye Ko Ikintu Kizacyemura Ako Gasuzuguro Ko Gucunaguzwa,ari Ugukora Abantu Bakiteza Imbere Ndetse No Kwimenya Kuko Imana Yaremye Abantu Bose Ku Rugero Rumwe Ntawe Yaremye Ngo Azacunaguze Abandi.
ati”ikintu Gishobora Kubikiza Abantu,ni Kimwe Gusa Ni Cya Kindi Gukora.ni No Kwimenya,kumenya Icyo Uri Cyo,ko Uri Umuntu Nk’abandi Bose N’abo Bagucunaguza Ni Abantu Nkawe.abanyamadini Bari Hano Bafite Umwuga Wo Kwigisha Abantu Iby’imana N’ibindi Bitekerezo Nk’ibyo,ntabwo Imana Yaremye Abantu Ngo Ibashyire Mu Bice Nka Byabindi By’ubudehe!ntabwo Imana Yabikoze Murayibeshyera.ngo Aba Bazabaho Gutya,aba Babuze Ibi,nimwe Mu Byishyiramo Ibyo Ngibyo,nimwe Mutuma Mumera Gutyo”.
perezida Kagame Yakomeje Asaba Abayobozi Guharanira Ko Hatazagira Uwuzacunaguza Abanyarwanda Ndetse N’abanyamufurika Muri Rusange Kuko Umugabane Wa Afurika Ari Munini Kandi Unafite Imbaraga Z’abawutuye Bashobora Gutuma Nta Muntu Wabacunaguza.
ati”abayobozi Bari Hano,muri Hano Mwumva,abashaka Kuba Gutyo Birabareba Bazabe Batyo Ntabwo Ari Ko Twe Dukwiriye Kuba Tumeze.ntabwo Abanyarwanda, Ubundi Uko Mbyumva Niho Mpera Ndetse N’abanyafurika Bandi, Ntabwo Ari Ko Dukwiriye Kuba Tumeze,ntabwo Imana Yafata Iyi Ntara Nini Y’afurika[uzi Ko Ariyo Ntara Nini Ku Isi?]igafata Abantu Barimo [….] Ikagira Itya Ngo Mwebwe Mupfuye Ubusa? Muzabaho Mutyo,mutunzwe N’abandi,muteye Imbabazi,mucunaguzwa,mucumbagizwa,mukabyemera!bishoboka Bite Ko Abantu Bazima,niba Muri Bazima,umuntu Muzima Byashoboka Bite? Ariko Muri Bwa Burenganzira Bw’abantu Uwashaka Kuba Atyo Biramureba Ariko Ntitukabe Gutyo Ntabwo Ari Ko Bikwiye”.
inama Y’umushyikirano Iba Buri Mwaka Ikayoborwa Na Perezida Wa Repubulika Ikaba Ihuriza Hamwe Abayobozi Bo Mu Nzego Z’igihugu Zitandukanye, Abanyamadini N’abaturage Bahagarariye Abandi,abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga Ikorera Mu Rwanda Ndetse N'abandi Batandukanye Hagamijwe Gukemurira Hamwe Ibibazo Byugarije Igihugu No Kungurana Ibiterekerezo Ku Cyerekezo Cy’igihugu.
0 Comments