Indwara zo mu kanwa n′iz′amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw′abanyarwanda by′umwihariko abana bato
Indwara zo mu kanwa n’iz’Amenyo ni zimwe mu zibangamiye ubuzima bw’abanyarwanda, by’umwihariko icyiciro cy’ibasiwe n’iyi ndwara n’ abana bato nkuko ikigo cy’ubuzima RBC kibitangaza gifatanyije n’ Urugaga rw’abaganga b’amenyo na SOS Children Rwanda.
Kwita ku buzima bwo mu kanwa ni ingenzi cyane kuko akanwa gafatiye runini ubuzima bwa Muntu muri rusange . Gukaraba gatatu ku munsi mu kanwa woza amenyo niwo muti wonyine ubasha kurinda indwara zo mu kanwa. Gusa nubwo biri uko abana bakiri bato ngo bahura n’icyo kibazo cyiganje ku gutoboka amenyo kuko abenshi muri bo bamara igihe batoza amenyo kandi bakunze kurya cyane ibintu bibamo isukari nyinshi.
Muri gahunda yo guharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza bwo mu kanwa,kuri icyi cyumwelu taliki 24Werurwe ,mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu kanwa usanzwe wizihizwa taliki ya 20 Werurwe buri mwaka,aho iki gikorwa cyakorewe mu karere ka Kamonyi ,Umurenge wa Runda ku isoko rya Bishenyi,aho bapimye abaturage ndetse banahabwa ibikoresho byo gusukura mu kanwa.
Bamwe mu baturage bitabiriye ubu bukangurambaga bavuzeko bigiyemo byinshi kandi ko bagiye guhindura uburyo bitaga ku isuku yo mu kanwa birinda indwara zirimo n′iz′amenyo banatoza isuku inoze abana
Sibomana James yagize ati:"Nk′abana ibyo baba barya bataribubashe guhita bakora isuku mu kanwa harigihe bituma amenyo yabo agenda acukuka,bityo nukwita ku bana bacu tukabakorera isuku mu kanwa igihe bamaze kurya gusa ntitwabyitagaho ,nkanjye mukuru noneho ngomba kugira inama abandi gusukura amenyo kugira ngo indwara zo mu kanwa ziterwa no kutahasukura batazongera guhura nazo."
Sengabo Alphonse utuye mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda yagize ati:"Ingamba mpavanye ni ukoza mu kanwa neza cyane ,mbere nozagamo nkoresheje igiti none nasobanuriwe ko ari bibi,ngomba kuhoza nkoresheje umuti wabugenewe n′uburoso bw′amenyo nkozamo kabiri kumunsi ."
Mukabahire Béatha waturutse muri SOS ushinzwe guteza imbere ubuzima bwo mu kanwa kubana avugako ababyeyi bafiite uruhare runini mu kurinda abana babo iyi ndwara .
Umwana akeneye ko umwigisha, akeneye ko uhozaho ukamubwira ati iyo uriye bombo, iyo uriye ibisuguti ntiwoze mu kanwa biratuma amenyo acukurika, ubwo ni ubumenyi bukwiye guhabwa abana guhera bagitangira mu kiburamwaka ukaza mu mashuri abanza kuko abana bakwiye kwigishwa byaba na byiza nababyeyi bakabimufashamo .
yakomeje anabibutsako umwana atangira gukorerwa isuku umwana agitangira kumera iryinyo rya mbere.
Madamu Bagahirwa Irene ukuriye agashami ko kurwanya ibikomere n′ubumuga ndetse n′indwara zo mu kanwa muri RBC avuga ko kugira ngo umuntu yirinde uburwayi bw′amenyo ndetse n′indwara ziterwa no kugira isuku nke yo mu kanwa ,buri muntu wese asabwa koza amenyo byibura inshuro 3 ku munsi.
Ati"Ni byiza kugira isuku yo mukanwa umuntu akoza amenyo buri gihe cyose amaze kurya ,kandi akabikora inshuro 2 ku munsi hagati y′iminota itanu n′icumi."
Yakomeje avugako inyigo yakozwe na RBC mu mwaka 2021bwerekanye ko 19% by′Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n′uko bababaraga cyane ,mu gihe 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%,boza amenyo rimwe ku munsi mugihe abayoza kabiri ari 19% gusa.
0 Comments