Perezida Kagame yavuzeko abanyarwanda bahinduye imibereho yabo binyuze mu bumwe

.

 

 Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahinduye imibereho yabo binyuze mu bumwe, ari ryo pfundo ry’ibikorwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagize amahirwe yo kuba mu gihugu cyakira buri wese, kidaheza bityo agasaba abato kwigira ku mateka, yo kuzayobora igihugu cyibaza umuntu inshingano, kandi buri wese agira gukorera mu mucyo, ni byo bivuze “Kwibuka Twiyubaka.

Ati “Abanyarwanda ntibazemerera uwo ari we wese ushaka kubatandukanya, twarabigize bihagije, ndetse birenze ibihagije, ibyo na none ntibizagerwaho hano, 

Yavuze ko bigaragaza ubushake bwo kwishakamo ibisubio hatitawe ku nzira byacamo, no kugumana mu biganza icyerekezo cyabo.

Igihe u Rwanda rwari rukeneye ubufasha ngo nibwo buri wese, amahanga yose yaruteye umugongo, kandi ni byo Minisitiri Bizimana Jean Damascene yavuze bigaragara mu mateka, bityo ngo bigaragaza ko umuntu agomba kwigira.Asoza ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda avuga ko ntacyo batageraho bashyize hamwe, bakora cyane kandi bihangana, anashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubana n’u Rwanda muri ubwo buryo, haba mu butabera no mu iterambere.

Yanashimiye abantu bakomeje gufatanya n’u Rwanda mu nzira y’amahoro n’iterambere rirambye, anashimira Abanyarwanda ku murava bagize mu kurenga ibitarashobokaga, no kubaka igihugu cyiza kibereye buri wese.

Muri uyu muhango uretse ubuhamya bwatanzwe, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rukuru rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali, ku Gisozi.

 

 

.
.
.
.
0 Comments
Leave a Comment