Minisitiri Gasana n′Umuyobozi Mukuru wa Polisi y′u Rwanda bari Quatar

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Qatar rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Minisitiri Gasana na mugenzi we wa Qatar; Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyweho na CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano rusange muri Qatar, Maj. Gen Abdullah bin Mohammed Al Suwaidi, mu rwego rwo gutangiza ubufatanye mu by’umutekano hagati y’inzego zombi.

Ni amasezerano y’ubufatanye yitezweho gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano no kurwanya ibyaha birimo; iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’intwaro n’amasasu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa n’ibindi.

Minisitiri Gasana na mugenzi we, Sheikh Khalifa, na bo bagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano banaganira ku cyakorwa mu rwego rwo kwihutisha ubwo bufatanye.

Biteganyijwe ko izi ntumwa z’u Rwanda zizitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato bazasoza amasomo y’icyiciro cya 6 mu ishuri rikuru rya Polisi.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment