Umusore w'imyaka 25 aracyekwaho guha ruswa umupolisi
ishami Rya Polisi Y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano Wo Mu Muhanda Riherutse Gufata Umusore W’imyaka 25 Y’amavuko Wari Uhaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 11,000. Yashakaga Ko Asubizwa Moto Ye Yari Yafatiwe Mu Makosa.
byabereye Mu Murenge Wa Rukomo, Akagari Ka Gashenyi Ubwo Polisi Yagenzuraga Ibyangombwa By’uriya Musore Igasanga Adafite Ibimwemerera Kuyitwara.
umuvugizi Wa Polisi Mu Ntara Y’iburasirazuba, Superintendent Of Police (sp) Hamdun Twizerimana Ati: “abapolisi Bamuhagaritse Ubwo Yari Abagezeho Atwaye Moto Ifite Nimero Iyiranga Rg 935 Y. Bamwatse Uruhushya Rumwemerera Gutwara Ibinyabiziga Ararubura.”
sp Twizeyimana Avuga Ko Nyuma Y’uko Moto Yari Imaze Gufatwa, Uwo Musore ‘yikojeje’ Ku Ruhande Akura Amafaranga Mu Mufuka Angana Frw 11,000 Ayahereza Umwe Mu Bapolisi amusaba Ko Yamusubiza Moto Ye Akigendera.
yahise Yambikwa Amapingu.
sp Twizeyimana Yagiriye Inama Abatwara Ibinyabiziga Kwikuramo Imyumvire Yo Gushaka Gutanga Ruswa, Igihe Bafatiwe Mu Ikosa Iryo Ari Ryo Ryose.
umuvugizi Wa Polisi Mu Ntara Y’i Burasirazuba, Superintendent Of Police (sp) Hamdun Twizeyimana
yagize Ati: “niba Utwaye Ikinyabiziga Ugafatirwa Mu Ikosa, Kirazira Kumva Ko Watanga Amafaranga Ngo Ukurirweho Iryo Kosa. si Yo Nzira Yakurengera Ahubwo Uba Urimo Kurushaho Kwishyira Mu Kaga Kuko Ruswa Iri Mu Byaha Bitihanganirwa Kandi Bifite Ibihano Biremereye.”
uwafashwe Yashyikirijwe Urwego Rw’ubugenzacyaha (rib) Kuri Sitasiyo Ya Gatunda Kugira Ngo Akorerwe Dosiye Izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
itegeko No 54/2018 Ryo Kuwa 13/08/2018 Rirwanya Ruswa Ingingo Yaryo Ya 4, Ivuga Ko Umuntu Wese Usaba, Utanga Cyangwa Wakira, Mu Buryo Ubwo Ari Bwo Bwose, Indonke Iyo Ari Yo Yose Aba Akoze Icyaha.
iyo Abihamijwe N’urukiko, Ahanishwa Igifungo Kirenze Imyaka Itanu (5) Ariko Kitarenze Imyaka Irindwi (7) N’ihazabu Y’amafaranga Y’u Rwanda Yikubye Inshuro Kuva Kuri Eshatu (3) Kugeza Kuri Eshanu (5) Z’agaciro K’indonke Yatse Cyangwa Yakiriye.
0 Comments