Ecobank yarihiye polisi irahagoboka
Imwe mu magorofa y’inyubako ibarizwamo icyicaro cya Ecobank mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24/10/2023.
Iyi nkongi yatangiye ahagana Saa tanu n’igice. Ahahiye ni hejuru kuri etaje eshatu za nyuma ku gice kirebana n’inyubako ya Makuza Peace Plaza. Umwotsi mwinshi wagaragaraga hanze ariko inyuma nta muriro ugaragara.
Polisi yahise ihagera, itangira ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi ari nako ifatanya n’abakozi gukuramo ibintu bimwe na bimwe.
0 Comments