Guhera mu mashuri y′inshuke umwaka utaha hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y′amateka nshya irimo amasomo kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanze, REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura.

Mu mugambi mugari wo gutegura Jenoside, uburezi bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango mu Banyarwanda.

Nyuma ya Jenoside inyandiko zihembera ivangura mu mashuri zakuwemo ariko ingingo yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kudahabwa umwanya ufatika mu masomo y’amateka yigishwa kuva mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Tariki 11 Mata 2024, ubwo hasobanurwaga igitabo cyanditswe hagamijwe kwigisha urubyiruko rwo mu mashuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitwa ‘le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’ cya Jean Marie Vianney Rurangwa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko integanyanyigisho ivuguruye igiye gusohoka izaba irimo amasomo agenewe abanyeshuri kuva ku bana bo mu mashuri y’inshuke.

Ati “Ubu aho igeze, mu cyumweru cya tariki 20 Mata 2024 izaba yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga [e-Learning] ku buryo abarimu bose bazabibona n’amahugurwa agakurikiraho. Wenda icyakozwe, amateka ntabwo yageraga mu cyiciro cy’amashuri yo hasi, kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, ndetse n’amashuri y’inshuke.”

“Uko mu mashuri y’incuke abana batangira kwiga kubara, kubara, gusoma mu buryo buciriritse ku myaka yabo ni na ko twanabikoze, gutangira kwigisha amateka ariko twibanda cyane ku nkuru zanditse neza abana bashobora kumva akaba yabonamo ubutumwa.”

Yavuze ko bakoze ku buryo ibibazo byinshi abantu bakunda kwibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi byasubijwe muri iyi nteganyanyigisho.

Ati “Hari nk’inyoborabarezi na yo twarayiteguye hari ibibazo bikunda kwibazwa cyane ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bibazo rero twarabyibajije tunatanga n’ibisubizo. Twagerageje kwibaza ibibazo bishoboka ku buryo umwana cyangwa umwarimu ashobora kwibaza byinshi ku byerekeye Jenoside ikibazo kikabazwa ariko hakaboneka n’igisubizo. Ibyo rero bizoroshya imyigire n’imyigishirize.”

REB igaragaza ko mu w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2024 ibi bitabo bivuguruye bizaba byageze mu mashuri kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeze asobanurirwe abanyeshuri kuko ni bo bazaba abayobozi mu cyerekezo 2050 “kandi bakazaba n’umusemburo wo kuvuga ngo ntibizongere.”

Dr Ndayambaje yavuze ko igitabo ‘le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’ kiziyongera mu byunganira imfashanyigisho basanzwe bakoresha kikazafasha mu kwigisha neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka utaha iki gitabo kizaba kiri mu isomero rya buri shuri rya Leta.

 

 

0 Comments
Leave a Comment