Rwamagana:Abaturage ba Kayigi barasaba kugezwaho umuriro w′amashanyarazi

.

 

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kayigi ,Akagari ka Murehe, Umurenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana barasaba ko na bo bagezwaho umuriro w’amashanyarazi kuko wabafasha mu kwihuta mu iterambere bihangira imirimo itandukanye ndetse bakabasha kubona serivisi zisaba amashanyarazi hafi.

Bamwe mu baturage bavuga ko bakora ibirometero birenga 20 kugira ngo babone umuriro wa terefone, fotokopi n’inyandiko zisaba kwandikwa ku mashini kandi bafite amashanyarazi hari abashobora kubibegereza.

Bagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi ugeze mu Mudugudu wabo cyane cyane urubyiruko rwafata iya mbere mu kwihangira imirimo ibyara inyungu bashinga amasaro yo kogosha. Ngo ayo masaro yakorohereza abaturage bajya mu dusantere twa Murehe na Kabuga .

Ababyeyi bashimangira ko umuriro w’amashanyarazi ukenewe cyane , kuko abana babo batabona uko basubiramo amasomo ndetse bikabateza n′abajura kubera umwijima.

Abaturage banakomeje bavugako bandikiye akarere imyaka hafi itanu ishize ariko nta gisubizo bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ,Mbonyumuvunyi Radjab mu kiganiro yagiranye n′itangazamakuru cyateguraga isurwa ry′imirenge bareba imihigo ya 2022_2023 aho igeze yavuzeko icyo kibazo bakizi ko mugihe REG izaba ifite ibikoresho bazawuhubwa ,abasaba kwihangana.

Yagize Ati:" Icyo kibazo Kiri mu Midugudu imwe n′,imwe yo mu karere kacu turakizi ariko tuzafatanya na REG kugicyemura mugihe ibikoresho bizaba byabonetse ,hari nabafite umuriro  mucye nabo bakeneye kuwongererwa tuzabikemura"

 

 

 

 

 

Umutoni Jeanne
Umutoni Jeanne
Perezida wa Njyanama y'akarere Dr.Rangira Lambert
Perezida wa Njyanama y'akarere Dr.Rangira Lambert
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye
Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye
.
.
Jyanama y'akarere ka Rwamagana yatangiye kureba imihigo aho igeze mu mirenge 14
Jyanama y'akarere ka Rwamagana yatangiye kureba imihigo aho igeze mu mirenge 14
0 Comments
Leave a Comment