Kwibuka29: Umurenge wa Runda wibutse ababo bajugunywe muri Nyabarongo

.

Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda wibutse ababo bajugunywe muri Nyabarongo .

Abaturage batuye mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 nibwo bibutse inzirakarengane zishwe urwagashinyaguro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zikarohwa mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu kwibuka inzira y’umusaraba banyuzemo, abaturage baturutse mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge bahuriye ku Murenge wa Runda ku isaha ya saa tatu za mugitondo(09h00) maze bakora urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri uyu murenge kugera kuri Nyabarongo aho bashyize indabo muri uyu mugezi mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batemaguwe bakajugunywamo.

Bafashe umunota wo kwibuka,bibukiranya amateka y′inzira y′umusaraba abishwe banyujijwemo.

Nyuma y’iki gikorwa abaturage bongeye bakora urugendo basubira kuri stade yo ku Ruyenzi aho umuhango wo kwibuka wakomereje. Abayobozi batandukanye barimo aba Senateri,Hon.Depite Alice Kayumba Uwera akaba anavuka muri uyu murenge wa Runda ,guverineri w′Intara y′Amajyepfo wari umushyitsi mukuru, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, abayobozi b′ingabo ,Polisi naRIB , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Umuyobozi uhagarariye Ibuka muri uyu murenge n’abandi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.

Mu butumwa bwahatangiwe abayobozi bose bahurije mu kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Runda, banashishikariza abahatuye muri rusange gufata iya mbere mu kwimakaza no gushyira imbere ubunyarwanda bagaca ukubiri n’ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Banabasabye kandi gushyira imbere kwiteza imbera bakanagira uruhare mu gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.

Perezida wa IBUKA Nshogoza Inoncent yasabye ko kuri Nyabarongo hashyirwa ibimenyetso bya Jenocide bigaragaza abatutsi bishwe bakayirohwamo.

Perezida wa IBUKA yakomeje avuga ko bigeze kubisaba abayobozi ariko kugeza na nubu bitari byakorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w′Umurenge wa Runda Bwana Ndayisaba Egide yavuze ko kuri Nyabarongo hashyizwe ibimenyetso bya jenocide bigaragaza Abatutsi bayiroshywemo byaba aribyo kuko birahakenewe.

Yagize ati":Abayobozi nibamara kwemeza ko kuri Nyabarongo hashyirwa ibimenyetso bya jenocide bigaragaza abatutsi bayiroshywemo ko abaturage b′Umurenge wa Runda icyo twasabwa cyose twagikora dushyize hamwe nkuko dusanzwe tubikora."

Guverineri w′Intara y′Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko gushyira ibimenyetso bya jenocide kuri Nyabarongo ko bari kubiganiraho na Minisiteri y′Ubumwe bw′abanyarwanda n′inshingano mboneragihugu (Minubumwe) kugirango hazabashwe gukoreshwa ikimenyetso kimwe,aho kugirango buri Murenge uzashyireho icyawo.

Ati:′Turabasaba kuba bihanganye mugihe dutegereje icyo Minubumwe izabivugaho."

Guverineri yasoje yihanganisha abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi bafite ababo bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.

Asaba n′abaturage b′umurenge wa Runda Kwibuka ba niyubaka.

.
.
.
.
.
.
Umuyobozi wa RIB mu karere
Umuyobozi wa RIB mu karere
Umuyobozi wa police mu karere
Umuyobozi wa police mu karere
Bwana Ndayisaba Egide yashimiye abaje kwifatanya nawe
Bwana Ndayisaba Egide yashimiye abaje kwifatanya nawe
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
.
Inzego z'umutekano ku rwego rw'akarere
Inzego z'umutekano ku rwego rw'akarere
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Runda
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Runda
Bwana Niyonsenga Michel nabagenzi be
Bwana Niyonsenga Michel nabagenzi be
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda
.
.
Umuyobozi w'akarere Dr.Nahayo ashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo abatutsi benshi
Umuyobozi w'akarere Dr.Nahayo ashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo waroshywemo abatutsi benshi
Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo
Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo
Bari bitwaje indabo
Bari bitwaje indabo
0 Comments
Leave a Comment