Indwara ya Autisme imenyekana iyo umwana ageze mukigero cy′imyaka 2 kuzamura

Kuri uyu wa Gatandatu , ku wa 30 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukangurambaga ku bijyanye na ‘autisme, mu Rwanda usanzwe uba le 2 Mata , hagaragajwe imbogamizi zihangayikishije ubuzima bw’abana bayifite ndetse hatangazwa ibisubizo byafasha mu kubitaho.

Ikigo Autisme Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’ibindi bikora mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza y’abana byahuriye hamwe kuri uyu munsi.

Diane ufite umwana w′imyaka umunani urwaye Autisme yavuze ko kugira ngo amenyeko umwana we ayirwaye byamufashe igihe kinini kuko atarayizi.

Yagize ati:" Nabanje kugirango umwana wanjye yarwaye icyo bita inananya nyuma mujyana kwa muganga baramusuzuma basanga yararwaye Autisme nibwo bwa mbere nari numvishe iyo ndwara ,bansobanuroye n′ibimenyetso biyiranga numva birahura n′imyitwarire y′umwana wanjye."  

Anavugako abana barwaye autisme barushya mu mirerere yabo kuko bataguma hamwe usanga n′abaturanyi babinubira n′imivurize yabo iba igoye aho bashobora kujya kumutera urushinge agafatwa n′abaganga barenze batatu.

Gahongayire Illuminé ni umwarimu mu kigo cya Autisme Rwanda akaba afite umwana ufite ikibazo cya Autisme avugako ababyeyi benshi batangiye kumenya icyo Autisme icyo aricyo ,kuko mbere babyitaga amarozi cyangwa bakabyita andi mazina, ubu uko iminsi igenda niko ababyeyi babisonanukirwa kuko twatangiye dufite abana 6 ariko ubu bari kwiyongera bigaragara ko bari kubimenya.

Yanavuzeko abana benshi batabona ubufasha bwo kwitabwaho asaba ko Leta yabitaho. 

Kamagaju Rosine Duquesne umuyobozi wa Autisme Rwanda avuga ko ku ishuri umwana urwaye Autisme bigoye ko yakwigana n′abandi bana badahuje uburwayi .

Yagize ati":Umwana urwaye Autisme ntashobora kwigana n′abatayirwaye kuko aba afite imyitwarire idasanzwe harimo Kwiruma,gusimbuka imivugire ye iba igoye unasanga imibanire ye n′abandi bana igorana kuko usanga akunda kwigunga."

Madamu Kamagaju Rosine Duquesne, yavuze ko kwita kuri aba bana bigoye kandi bisaba ingufu ,imbaraga ndetse n′ubushobozi kuko usanga abana 7 bigishwa n′abarimu 4 .

Yakomeje avugako batigishwa amasomo gusa bigishwa n′ibindi byabafasha mubuzima busanzwe .

Gishoma Darius Umuyobozi w′ Ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by′Ubuzima bwo mu mutwe muri RBC asobanura ko akenshi iyi ndwara imenyekana umwana ageze mugihe cyo kuvuga ku myaka 2 cyangwa itatu.

Yagize ati:"Umubyeyi iyo agitwite cyangwa amaze no kubyara ntashobora kumenya niba umwana we afite uburwayi bwa Autisme ahubwo abimenya agejeje igihe cyo kuvuga gusa hari nababifata nk′amarozi bibwirako umwana yarozwe."

Yakomeje kandi avugako indwara ya Autisme itavurwa ngo ikire ahubwo ko babasha kuvura izindi ndwara ziyiherekeza.

Autisme ni ubumuga umwana avukana ariko bukagaragara ageze nko mu myaka ibiri cyangwa hejuru yayo gato, agakurana imyitwarire itameze nk’iy’abandi, akubagana bikabije ariko atabasha kuvuga ndetse ameze nk’utumva kandi yumva, ku buryo biyobera ababyeyi be, abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya ikibazo umwana afite.

Autisme Rwanda ivuga ko mu Rwanda iyi ndwara igenda yibasira benshi mu bana bo mu miryango imwe n’imwe ifitanye amakimbirane ariko umwana akarinda akura ababyeyi bataramenya ako afite ikibazo. Ku isi yose ngo umuntu umwe ku bantu 150 ni we usanga afite ikibazo cya Autism nkuko urubuga santé mondiale rubitangaza, ruvuga kandi ko ubu burwayi butajya bukira ahubwo umuntu yigishwa kubana na bwo.

Ababyeyi bafite abana barwaye iyi ndwara barasabwa kutabatererana cyangwa ngo babitiranye n’abarwaye indwara yo mu mutwe ahubwo bakabajyana mu bigo bishinzwe kubitaho bikabafasha kumenya kubana n’iyi ndwara kuko ngo nubwo itajya ikira ariko uyifite yigishwa kubana na yo ubuzima bugakomeza.

Dr.Darius Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe muri RBC
Dr.Darius Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe muri RBC
Kamagaju Rosine umuyobozi wa Autisme Rwanda
Kamagaju Rosine umuyobozi wa Autisme Rwanda
0 Comments
Leave a Comment