Rwamagana:RBC yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya VIH/SIDA mu rubyiruko

 

Ikigo cy′Igihugu cy′Ubuzima (RBC) kibinyujije mu bukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA, cyakanguriye urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana kwirinda iki cyorezo gikomeje kwiyongera muri bo ndetse hanatangwa udukingirizo.

Mu gihe hakomeje kugaragara umubare munini w′ubwandu bwa HIV/SIDA mu rubyiruko, ikigo cy′igihugu cy′ubuzima (RBC) cyatangije ukangurambaga buzazenguruka u Rwanda giha inama urubyiruko rw′uko barwanya iki cyorezo ndetse bakanahabwa ubwirinzi burimo n′udukingirizo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 08/05/2023 ikigo cy′igihugu cy′ubuzima (RBC) cyatangiriye ubukangurambaga mu karere ka Rwamagana mu ntara y′Uburasirazuba, aho cyegereye urubyiruko rw′abanyeshuri rwaho rugahabwa inyigisho zibafasha kumenya aho HIV/SIDA yandurira n′uburyo bakoresha bakayirwanya bivuye inyuma bakagabanya umubare w′urubyiruko ukomeje kwiyongera.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwari ruteraniye muri iki gikorwa rwibukijwe inzira zinyuranye HIV/SIDA yanduriramo zirimo imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikata birimo nk′urwembe,imikasi,tondezi byakoreshejwe n′umuntu ubana n′ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Rwibukijwe kandi ko kwirinda iki cyorezo ari inshingano zabo kandi ko bashobora kucyirinda mu buryo butandukanye kandi bworoshye. Mu nama bahawe zo kwirinda harimo nko kwifata, gukoresha udukingirizo igihe kwifata byanze hamwe no kujya bipimisha uko bahagaze mu buryo bukwiriye.

Ni muri urwo rwego ikigo cy′igihugu cy′ubuzima (RBC) cyahise giha udukingirizo urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwibutswa ko utu dukingirizo atari utwo kubika gusa ahubwo ko ari utwo kwifashisha bikingira HIV/SIDA igihe kwifata byabananiye.

Niringiyimana Elias umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga yatangarije ijarinews ko bishimiye iki gikorwa. 

Yagize ati: ′′Nk′urubyiruko twishimye ko RBC iba yadutekerejeho ikadusanga hano iwacu ikatwigisha. Twungukiyemo byinshi kandi twanahawe udukingirizo mu buryo bworoshye kuko inaha kutubona biragoye kuko naho baducuruza usanga bamwe muritwe dutinya kujyayo′′.

Uwineza Radia ni umwe mu banyeshuri uvuga ko amaze igihe kinini atipimisha virusi itera SIDA.

Yagize ati "Mperutse kwipisha virusi itera SIDA mu myaka ibiri ishize, uko byasa kose muri iyo myaka ibiri ishize ntabwo nigeze nkora imibonano mpuzabitsina, niyo mpamvu ntigeze nisuzumisha.’’

Yakomeje avugako Ku rundi ruhande usanga ariko hari bamwe mu banyeshuri basaba ko bahabwa serivisi yo kwipimisha yajya ikorerwa mu bigo bigaho , kuko iyo bagiye mu biruhuko bagira isoni zo kwipimisha bakaba ariho bahera basaba ko bajya babikorera ku ishuri, akaba asaba ko hagarurwa mu mashuri za club Anti SIDA,kuko nazo zabafashaga cyane .

Umuyobozi mukuru w′ibitaro bya Rwamagana Dr. Nshizirungu Placide avuga ko urubyiruko rubagana ruje kwisuzumisha virusi itera SIDA rukiri rucye.

Agira ati "Urubyiruko rwipimisha ruracyari ruke, abipimisha usanga akenshi ari ukeka ko yanduye, ntabwo bitabira ku buryo buhagije nk′uko bakwiye. Ikindi ku wanduye biba bigoye kumukurikirana kuko naho harimo imbogamizi, kugira ngo azubahirize gahunda ya muganga biri hase cyangwa ukabona nuwaje akunda gusiba."

Yasoje avugako kugeza ubu akarere ka Rwamagana abafata imiti y′ubwandu bagera ku 9,280 harimo n′urubyiruko

Umuyobozi w′ishami rishinzwe gukumira Virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo avuga ko hari zimwe mu ngamba bafashe harimo no kurushaho kwigisha urubyiruko ku bijyanye no kwipimisha ndetse no gufata imiti ku bagize ibyago byo kwandura icyorezo cya SIDA.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RBC mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha Virusi itera SIDA ndetse kandi n′urusanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti nk′uko bikwiye.

Abanyarwanda bangana na 3% bari hejuru y’ imyaka 15 kugera kuri 64 nibo bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, ni mu gihe Umujyi wa Kigali ufite ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, 4.3%, Intara y’Amajyaruguru, 2.2%, intara y’Uburengerazuba ni 3%, Intara y’Amajyepfo bangana na 2.9% ndetse n’Intara y’Iburasirazuba

Dr.IKUZO Basile
Dr.IKUZO Basile
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturge
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturge
Radia
Radia
Dr.Placide Nshizirungu umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana
Dr.Placide Nshizirungu umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana
0 Comments
Leave a Comment