Gakenke:Umugabo arashinjwa kwica Umugore we warutwite inda y′imvutsi

umugabo Witwa Habumugisha Eliezel Yatawe Muri Yombi Nyuma Y’uko Umugore We Witwa Uwineza Christine, Wari Unatwite Inda Y’imvutsi, Asanzwe Mu Nzu Babanagamo Yagwiriwe N’urukuta Rw’inzu Yamaze No Gushiramo Umwuka, Hagakekwa Ko Byaba Byakozwe N’uwo Mugabo We.

mu Rukerera Rwo Kuri Uyu Wa Kane Tariki 28 Ukuboza 2023, Ubwo Byamenyekanaga Ko Uwineza Yagwiriwe N’urukuta Rw’inzu Bari Batuyemo Mu Kagari Ka Busanane, Mu Murenge Wa Rushashi, Mu Karere Ka Gakenke, Abaturage Bihutiye Kumukuraho Ibyamugwiriye, Bamwihutana Kwa Muganga, Bamugejejeyo Mu Gusuzuma Basanga Yamaze Gushiramo Umwuka.

abaturage Basanzwe Imibanire Y’abo Bombi, Bakeka Ko Intandaro Y’urwo Rupfu Yaba Yatewe N’amakimbirane Ashingiye Ku Bushoreke Uwo Mugore Yajyaga Ashinja Umugabo We.

ati “uriya Mugore Yatubabaje Cyane Kuko Yari Akiri Mutoya Kandi Abanye N’abaturanyi Neza. Gusa We N’umugabo We Bajyaga Bapfa Inshoreke, Binavugwa Ko Yari Imaze N’iminsi Yubakiye Uwo Mugabo Inzu Za Annexe Zegeranye N’aho Basanzwe Baba, Zikaba Zendaga Kuzura Kuko Yari Yaramaze No Kuzisakara”.

yakomeje Agira Ati “dukeka Rero Ko Umugabo Yaba Yaratekereje Kugerageza Kwikiza Uwo Mugore We, Anoza Umugambi Wo Kumwica, Ari Nabyo Yakoze Yarangiza Agakurikizaho Kumuhirikiraho Uru Rukuta Rw’inzu Agira Ngo Agaragaze Ko Rwamugwiriye, Mu Rwego Rwo Gusibanganya Ibimenyetso No Kuyobya Uburari”.

kugira Ngo Bimenyekane Abaturanyi B’uwo Muryango Banyuze Kuri Urwo Rugo, Batungurwa No Kubona Urukuta Rw’inzu Rwahirimye Mu Gihe Nta N’imvura Yaherukaga Kuhagwa, Mu Kwinjiramo Ngo Barebe Icyabiteye Basanga Rwagwiriye Umugore, Bahita Batabaza Abandi Baturage.

iby’amakimbirane Ashingiye Ku Bushoreke Binagarukwaho Na Sedo W’akagari Ka Busanane,

umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije W’akagari Ka Busanane, Mukasine Genereuse, Avuga Ko Hari Hashize Amezi Atandatu Umugore Agejeje Mu Buyobozi Bw’akagari Ikibazo Cy’ubushoreke Yakekaga Ku Mugabo We, Ndetse Ngo Icyo Gihe Bwanabatumyeho Bombi Baraganirizwa.

yagize Ati “umugore Yajyaga Acyekera Umugabo We Ingeso Y’ubushoreke Bigateza Amakimbirane Hagati Yabo Yombi. Icyakora Sinajyaho Ngo Nemeze Koko Ko Uwo Mugabo Yagiraga Inshoreke Kuko Nta Wigeze Abimufatiramo, Ariko Umugore We Yabumushinjaga”.

mukasine Yakomeje Agira Ati “byongeye Kandi Hari Hashize Nk’amezi Atandatu Aje Kurega Umugabo We Mu Buyobozi, Yewe Icyo Gihe Twabatumyeho Mu Kubaganiriza Umugabo Abihakana Yivuye Inyuma, Biba Ngombwa Ko Dusaba Umudamu Ko Yakomeza Gushakisha Amakuru N’ibimenyetso Bifatika Twese Dufatanyije; Kugeza Ubu Nta Yandi Arenzeho Twari Twakabonye”.

kugeza Ubu Uwo Mugabo Yahise Atabwa Muri Yombi Hanatangizwa Iperereza Kugira Ngo Hamenyekane Icyihishe Inyuma Y’urwo Rupfu Rw’uwo Mugore.

urwego Rw’igihugu Rw’ubugenzacyaha (rib), Ntiruhwema Kwibutsa Abantu Kwirinda Amakimbirane, Abo Byananiye Kuyikemurira Bakabimenyesha Inzego Z’ubutabera N’umutekano.

rib Yibutsa Buri Muntu Wese Ko Kwica Umuntu Ari Icyaha Cy’ubugome Kandi Ko Ubikoze Wese Agomba Gushyikirizwa Ubutabera.

icyaha Cy’ubwicanyi Gihanwa N’amategeko Mu Ngingo Ya 107 Y’itegeko No 68/2018 Ryo Ku Wa 30/08/2018, Mu Itegeko Riteganya Ibyaha N’ibihano Muri Rusange.

iyo Ugikurikiranyweho Agihamijwe N’inkiko, Ahanishwa Igifungo Cya Burundu.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment