Gicumbi:Umugore yafatanywe amabalo 6 yacaguwa
Mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Kirehe na Gicumbi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe amabalo 6 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda aturutse mu bihugu duhana imbibi, hatabwa muri yombi umugore w’imyaka 23 y’amavuko, ukurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi bwa magendu.
Uyu mugore yafatiwe mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo, umurenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, ku isaha ya saa Moya z’umugoroba afite umufuka w’imyenda ya caguwa, mu gihe andi mabalo atanu yafatiwe mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina wo mu Karere ka Kirehe saa Kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma y’uko nyirayo yari amaze gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko iyi magendu y’imyenda yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe ahanini biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’abaturage bagenda batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwa magendu, ubw’ibicuruzwa bitemewe n’ibiyobyabwenge bakunze kwitwikira amasaha y’ijoro, hagendewe kuri ayo makuru Polisi itegura ibikorwa byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare. Ni nako uriya mugore yafashwe avanye imyenda ya caguwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”
Ibi kandi niko byagendekeye umugabo wo mu murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, wari ubitse iwe mu rugo amabalo atanu y’imyenda ya caguwa, acyekwaho kwinjiza mu gihugu ayavanye mu gihugu cya Tanzania, aza gufatirwa mu cyumba cy’uruganiriro rw’inzu ye, n’ubwo we yahise abangira amaguru ingata agacika akimara kubona inzego z’umutekano, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana.
SP Mwiseneza yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe bafatwa, agira inama abakomeje kwishora mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha kubireka kuko amaherezo bazafatwa bagafungwa.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
0 Comments