Gisagara:Agiye gucibwa asaga miliyoni nyuma yo konona ibiti mu ishyamba rya leta
ku Wa Mbere Tariki 20 Gashyantare, Polisi Y’u Rwanda Ifatanyije N’inzego Z’ibanze Mu Karere Ka Gisagara, Yafashe Umugabo W’imyaka 39 Y’amavuko Ukurikiranyweho Gutema Ibiti Mu Ishyamba Rya Leta Akabikuramo Inkwi Zo Kugurisha.
umuvugizi Wa Polisi Mu Ntara Y’amajyepfo, Chief Inspector Of Police (cip) Emmanuel Habiyaremye Yavuze Ko Uwo Mugabo Yafashwe Biturutse Ku Makuru Yatanzwe N’abaturagae, Amaze Gutema Ibiti Mu Ishyamba Rya Leta Riherereye Mu Mudugudu Wa Mujyejuru, Akagari Ka Bukinanyana Mu Murenge Wa Musha, Yari Yatangiye Kwasamo Inkwi.
yagize Ati:”tugendeye Ku Makuru Aturutse Mu Baturage Bo Mu Mudugudu Wa Mujyejuru Ko Hari Umuntu Urimo Gutema Ishyamba Rya Leta, Hateguwe Igikorwa Cyo Kumufata, Tumusanga Amaze Gutema Ibiti Bigera Ku 10 Yari Yatangiye Kwasamo Inkwi Akoresheje Ishoka.”
yakomeje Avuga Ko Haje Kumenyekana Ko Yari Asanzwe Yinjira Rwihishwa Muri Iryo Shyamba, Agatema Ibiti Byo Kugurisha, Ibindi Akabikoramo Inkwi Nazo Akazigurisha.
cip Habiyaremye Yaburiye Abishora Mu Bikorwa Byo Gutema Amashyamba Ya Leta, Bangiza Ibidukikije.
yashimiye Abatanze Amakuru Yatumye Uwangizaga Ishyamba Rya Leta Afatwa, Ashishikariza Abaturage Gukomeza Kurinda Ibidukikije N’ibikorwaremezo Batanga Amakuru Ku Wo Babonye Abyangiza.
uwafashwe Yashyikirijwe Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (rib) Rukorera Kuri Sitasiyo Ya Save Kugira Ngo Hakomeze Iperereza.
itegeko N°48/2018 Ryo Ku Ya 13/08/2018, Mu Ngingo Yaryo Ya 44 Ivuga Ko Hagamijwe Kurengera Ibinyabuzima, Ibikorwa Bikurikira Birabujijwe: Gutwika Amashyamba, Pariki Z’igihugu N’ibyanya; Gutwika Ibishanga, Inzuri, Ibihuru, Ibyatsi Hagamijwe Ubuhinzi Cyangwa Gutunganya Inzuri Z’amatungo Ndetse N’ibindi Bikorwa Ibyo Aribyo Byose Byangiza Ibidukikije Birabujijwe.
ingingo Ya 59 Y’iri Tegeko Ivuga Ko Umuntu Wese Utuma Ibimera Bikomye Bipfa, Ubisenya, Ubisarura Cyangwa Ubyangiza, Aba Akoze Icyaha. Iyo Abihamijwe N’urukiko, Ahanishwa Igifungo Kitari Munsi Y’imyaka Itatu (3) Ariko Kitarenze Imyaka Itanu (5) N’ihazabu Y’amafaranga Y’u Rwanda Atari Munsi Ya Miliyoni Imwe (1.000.000 Frw) Ariko Atarenze Miliyoni Eshatu (3.000.000frw
0 Comments