Karongi:Umugore w′imyaka 44 yikubise hasi ahita apfa
Umugore witwa Ntabudakeba Béatrice w’imyaka 44 wo mu Mudugudu wa Muciru, Akagari ka Gisiza Umurenge wa Rugabano, mu Karere ka Karongi yituye hasi ubwo yarongaga ibijumba yari amaze gukura ahita yitaba Imana.
Ntabudakeba yari yiriwe ahingana n’umugabo bahingura ari muzima bigeze nimugoroba ajya gukura ibijumba, ubwo yari arimo abironga nibwo yaguye mu mugende w’amazi.
Umwe mu bana be yabonye nyina aguye hasi, ararira, umugabo wari uhanyuze yitambukira ahamagara abandi baturage babimenyesha ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yavuze ko nyakwigendera nta burwayi buzwi yari afite.
Yagize ati”Ni urupfu rw’umuturage rutunguranye rwabaye. Nta bundi burwayi yari afite, yari yiriwe mu kazi ahinga. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo usuzumwe hakurikiranwe icyamwishe.”
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 aribwo umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Abazi nyakwigendera bavuga ko ashobora kuba yishwe n’imyuka mibi kuko ngo hari nubwo iyo myuka yashatse kumutsindagira mu musarane, gusa ibi byose nta kimenyetso cya gihanga kibigaragaza.
0 Comments