Kwibuka30/ Kamonyi-Mugina:Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 barasaba ko hakubakwa Urwibutso rugari

abarokotse Jenoside Bo ,mu Karere Ka Kamonyi Mu Murenge Wa Mugina,barasaba Ko Hakubakwa Urwibutso Rugari Rwa Mugina Kugira Ngo Imibiri Y’abishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 Ijye Ishyingurwa Mu Cyubahiro.

ibi Bakaba Babisabye Ubwo Kuri Uyu Wa Gatanu Tariki Ya 26 Mata 2024, Mu Murenge Wa Mugina , Bibukaga Ku Nshuro Ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi Abaguye Mu Murenge Wa Mugina Na Nyamiyaga.

muri Iki Gikorwa Cyo Kwibuka Hanashyinguwe Mu Cyubahro Imibiri 91 Yakuwe Mu Bice Bitandukanye Bya Mugina Na Nyamiyaga.

 charles Kabano Watanze Ubuhamya , Yavuze Ko Banyuze Mu Nzira Y’umusaraba Ariko Akaba Ashimira Imana N’inkotanyi Zabatabaye .

yagize Ati “fpr Inkotanyi Yaduhaye Ubuzima, Kuko Uyu Munsi Wumva Ufife Amahoro Wumva Uri Mu Gihugu Kigukunze,uyu Munsi Mu Yandi Magambo Bihwanye Ubuzima. “ndashimira Perezida Wa Repubulika Paul Kagame, Nkashimira Inkotanyi.”

kabano Charles Avuga Ko Abarokotse Jenoside Bafite Icyifuzo Cy’uko Urwibutso Rwa Mugina Rwakubakwa Kugira Ngo Abishwe Muri Jenoside Bajye Bashyingurwa Mu Cyubahiro.

ati “nyakubahwa Guverineri, Tuziko Nta Cyo Leta Itwima, Iduha Byinshi. Turifuza Ko Mwaduha Urwibutso. Mu Bushobozi Bw’igihugu Uko Bushoboka, Turasaba Ko Mwadukorera Ubuvugizi Tukabona Urwibutso.”

perezida Wa Ibuka Mu Karere Benedata Zacharie, Yavuze Ko Abaturage Batatiriye Igihango Bakica Abavandimwe, Yihanganisha Umuryango Nyarwanda Muri Rusange.ati “ Habaye Gutatira Igihango, Abaturanyi Bica Abo Bari Baturanye, Ubuyobozi Buhagarara Ku Bo Bari Bashinzwe. Umuryango Ibuka Urihanganisha Ababuriye Ababo Hano(mugina), Ndetse N’inzira Zitandukanye Aho Bashakiraga Ubuhunzi Ariko Ntibabubone.′avuga Ku Cyifuzo Cyuko Hakubakwa Urwibutso, Yavuze Ko Batangiye Kubyigaho.

guverineri Kayitesi Alice, Akaba N′umushyitsi Mukuru Yavuze Ko Kwibuka Ari Umwanya Mwiza Wo Kuzirikana Ubupfura Bwaranze Abishwe Muri Jenoside.

ati “ Uyu Mwanya Wo Kwibuka, Tujye Tuwukoresha Twibuka Ubupfura, Urugwiro, Ubudahemuka, Gukomera Ku Ndangagaciro N’indi Mico Myiza Yaranze Abo Twaje Kwibuka Uyu Munsi, Bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi, Baba Aba Hano Ku Mugina N’ahandi Hirya No Hino Mu Gihugu, Tubivomemo Imbaraga,zidufasha Mu Buzima Bwa Buri Munsi Ndetse Bitubere Intwaro Yo Kurwanya Ikibi.”

yashimiye Uwari Burugumesitiri Ndagijimana Calxte Wagaragaje Ubutwari Bwo Kugerageza Kurokora Abatutsi Bari Baje Guhungira Muri Komine Mugina Baturutse Muri Komine Kanzenze N’ahandi Ariko Nawe Aza Kubizira,aricwa.

yashimiye Abarokotse Jenoside Bemeye Gutanga Imbabazi Ku Babagiriye Nabi.

guverineri Kayitesi Yavuze Ko Ari Inshingano Za Leta Kubaka Urwibutso.

yagize Ati “ Urwibutso Rwa Mugina Ni Rumwe Mu Nzibutso Eshatu Z’akarere Ka Kamonyi.kuba Ari Urwibutso Rw’akarere, Biduha Inshingano Nka Leta Zo Gukora Icyo Ari Cyo Cyose .ikibazo Cy’inzu Y’amateka No Gukomeza Gushyiraho Ibindi Byose Bisabwa, Ni Inshingano Zacu Nka Leta Kandi Ntabwo Twabyirengagije, Ndagira Ngo Mbizeze Ko Tuzabikora Kandi Mu Gihe Cya Vuba Ku Bufatanye Bw’akarere Ka Kamonyi.”

urwibutso Rwa Mugina Ruruhukiyemo Imibiri Y’abatutsi 59,213 Bishwe Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994

Umuyobozi w'Umurenge wa Mugina Celestin Nsengiyumva
Umuyobozi w'Umurenge wa Mugina Celestin Nsengiyumva
Meya wa Bugesera
Meya wa Bugesera
0 Comments
Leave a Comment