Kimironko:Inkongi y′umuriro yangirije ibirenga Miliyoni 200
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, mu gakiriro ko mu Izindiro, mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo habereye inkongi y’umuriro, hangirika umutungo ufite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nkongi y’umuriro yabaye ahagana mu ma saa munani z’urukerera aho inkongi y’umuriro yafashe imwe mu nzu y’ububaji, yahereje izindi nzu z’ubucuruzi harimo kantine n’ububiko bwa gaze nk’uko byatangajwe na bamwe mu babibonye.
Bamwe mu babibonye batangarije Imvaho Nshya ko babonye umuriro bihereye mu nzu y’ububaji bigakomeza guhererekanya no ku zindi nyubako zarimo ibikoresho.
Umuyobozi wa Koperative y’abacururiza aho, Alice Singanire, yabwiye itazangazamakuru ko imitungo yangiritse ishobora kugera kuri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yongeyeho ko mu byangiritse hanarimo imashini z’ububaji, ibiti na gaze yo guteka. Uwo mutungo ukaba utari ufite ubwishingizi kandi ko babimenyesheje abayobozi b’Inzego z’ibanze.
Inkongi y’umuriro kandi iheruka kuba mu isoko rya Gisozi muri Gashyantare, bamwe mu bacuruzi bihutiye kwegera ibigo by’ubwishingizi ngo bafate ubwishingizi, ariko ibyo bigo ntibyahita bibemerera, bibabwira ko hakenewe kubanza kubiganiraho na ba shebuja.
Muri Kigali hari n’ahandi habaye inkogi z’umuriro uyu munsi, kandi akenshi mu mpeshyi hakunze kuba inkongi mu mashyamba, abantu bakaba bakangurirwa kwirinda kujugunya ibishirira ahabonetse hose
Gazi zaturitse mu masaha y’igicuku abantu bakeka ko ari ibisasu bya rutura birimo guturika
0 Comments