Umuryango5S Foundation kubufatanye na UR barasaba ko abafite uburwayi bw′Imidido batahabwa akato
Umuryango 5S foundation na Kaminuza y′u Rwanda (UR) bateguriye Abanyamakuru amahugurwa y′iminsi itanu ku ndwara zititaweho arizo imidodo na Shishikara bibanda mu gukumira akato n’ihezwa rikorerwa abantu bafite imidido ( podoconiosis).
Indwara y′Imidido
N′indwara iterwa n′uruhurirane rw′imiterere y′umubiri w′umuntu n′ubutaka igafata abantu bagendesha ibirenge batambaye inkweto igihe kirekire baba mu bice by′ahantu ubutaka buyitera bwiganje.
Uko wakwirinda indwara y′Imidido
Kugira isuku y′ibirenge,kwambara inkweto,gutwikira munzu ahantu hari ibitaka hakandagirwa n′ibindi bigendanye n′isuku y′ibirenge.
Imanizabayo Sophie, ukomoka mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo , ubu akaba abarizwa mu karere ka Musanze akaba yaravuwe iyi ndwara y’imidido akaba yarahawe akazi na HASA.
Yagize ati: " kubera uburwayi bw′imidido abanyeshuri bo ku kigo nigagaho bampaga akato, kuko ku ishuri ni njye wari ufite uburwayi bwihariye njyenyine, narirebaga nkabona nanjye ndiyanze, kubera ipfunwe nageze mu wa 6 mpita mva mu ishuri."
Uyu muturage kandi yasabye abaha akato umuntu urwaye imidido ko nawe ari umuntu nk’abandi bose.Yanasabye abaturage bareka kubita amazina ndetse ngo ntabwo indwara y’imidido ari amarozi,ko ari ugukandagirq mu butaka nta nkweto bikaba ari ho uburwayi bukomoka.
Abandi baganiriye n′ijarinews bavuga ko bigeze kurwara izi ndwara ariko bagaragaza ko icyababuzaga kujya kwivuza, ari akato bakorerwaga na bamwe, bagahitamo kwiheza bo ubwabo.Bavuga ko aho baganirijwe, basigaye bivuza kandi hari impinduka zagaragaye kuri bo. Bakaba bakangurira n’abandi gutinyuka bakajya kwivuza.
Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi bafite indwara nk’izi witwa Heart and sole Africa ,uherereye mu karere ka Musanze.
Umukozi w’uyu muryango ushinzwe gahunda, Uwizeyimana Jeanne avuga ko abantu bose bakwiriye kugira makuru ku ndwara y’imidido kuko hari n’aho usanga abayife bagihabwa akato.
Dr.Jean Paul Bikorimana umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ( UR) mu mushinga 5Sfoundandation yagize ati ” twibanze kureba uburyo twarandura burundu Akato gahabwa abantu bafite indwara zititaweho cyane cyane imidido na Shishikara.Ati ” ubushakashatsi bwakozwe twibanze kumibereho y’abafite imidido n’ingaruka zibageraho zirimo ibibazo by’ubushobozi , ubuvuzi butageraga hose bamwe bakajya mu kinyarwanda , guhabwa Akato ,guhezwa , ibyo byose bigatuma ubuzima bwabo buba bubi cyane bikaba byabateza ikibazo k’ubuzima bwo mu mutwe.”
Jean Paul Bikorimana yasoje avuga asaba inzego za Leta zitandukanye ko batekereza k’ubuzima bwaba bantu bafite imidido kuko ibibazo byabo ari uruhurirane atari ubuvuzi gusa bucyenewe , hacyenewe ko babona n′ubushobozi bw′imibereho.
Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho mu kigo gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko indwara ya Shishikara abandi bita ubuheri n’Imidido bivurwa igakira
Yagize ati: “Birakwiye ko Abanyarwanda bahindura imyumvire bakareka kumva ko indwara zose ziba ari amarozi cyangwa ko urwaye wese akwiye guhabwa akato.Umuntu urwaye, bakwiye kumufasha akajya kwa muganga kuko nta ndwara n’imwe itavurwa ngo ikire no kuzidakira bahabwa imiti, ikabafasha kumererwa neza. Nk’imidido ikorerwa ubuvuzi kandi bigafasha uyirwaye kongera kumererwa neza."
Akaba yasoje avugako indwara y′imidido itabarizwa mu ndwara zandura.
Inzego z′ubuzima mu Rwanda (RBC) zivuga ko mu 2017-2018 habaruwe abasaga ibihumbi 6000.Kugeza ubu abarwaye b′imidido bavuwe n’umushinga HASA mu bigo bibiri bagera kuri 700.
Mu Rwanda hari amavuriro 13 yita ku barwaye imidido, harimo 11 yashyizweho muri gahunda ya Leta ibinyujije muri RBC ndetse n’andi 2 yashyizweho n’umuryango wa HASA.
0 Comments